Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, FIFA, ryafunguye ibiro bishya muri Trump Tower i New York, mu rwego rwo gukomeza umubano n’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko ibi biro bidaterwa gusa n’ibikorwa by’imikino nka Club World Cup cyangwa igikombe cy’Isi, ahubwo ari uburyo bwo gukomeza kuba hafi y’ahabera ibikorwa mpuzamahanga.
Nubwo hatatangajwe neza abakozi bazakorera muri ibyo biro, FIFA irakodesha inyubako ya Trump, mu gihe hasigaye igihe gito ngo hatangire igikombe cy’Isi. Ibi bikorwa bikurikira urugendo rwa Infantino mu Burasirazuba bwo Hagati hamwe na Trump, icyakaje bamwe mu bahagarariye ibihugu ndetse na UEFA, bikaba byatumye bamushinja gushyira politiki imbere y’inshingano ze.
Mu nama ya FIFA muri Paraguay, Infantino yasabye imbabazi ku gutinda, asobanura ko urugendo rwe rwari rugamije guharanira inyungu z’umupira w’amaguru n’abawukunda bose.




Comments
0