Umuyobozi Mukuru wa UNHCR ari mu ruzinduko mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu kurengera impunzi no gushaka ibisubizo birambye. Yahuye na Minisitiri ushinzwe Ibiza baganira ku kwinjiza impunzi mu muryango nyarwanda no kongera ubushobozi bw’inzego. Uruzinduko ruje rukurikira amasezerano yo gusubiza impunzi ku bushake hagati y’u Rwanda, RDC na UNHCR, aho Abanyarwanda barenga 530 bamaze gutaha. U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 135,000 kandi rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda zibafasha kwigira no kwinjizwa mu muryango mugari binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.



