INTERNATIONAL

Ubushyamirane bwa Iran na Israel ibihugu bishobora kubigiraho ingaruka kw'Isi

Ubushyamirane bwa Iran na Israel ibihugu bishobora kubigiraho ingaruka kw'Isi

Intambara iri hagati ya Iran na Israel ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati no ku rwego mpuzamahanga, aho ishobora kugira ingaruka ku bihugu byinshi bifite inyungu zitandukanye muri aka karere.

Muri Libani, Iran ishyigikiye umutwe wa Hezbollah urwanya Israel. Mu gihe intambara yakomeza gukaza umurego, birashoboka ko Libani yakwinjiramo binyuze muri uyu mutwe.

Muri Siriya, Iran ifite ibirindiro by’ingabo n’imitwe y’inyeshyamba, mu gihe Israel ihora igaba ibitero kuri bimwe muri byo. Ibi bikomeza kongera ubushyamirane hagati y’impande zombi.

Iraq na yo ifite imitwe ishyigikiwe na Iran, ishobora kwibasira inyungu za Israel cyangwa iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe intambara yakomeza gukaza umurego.

Amerika, nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Israel, ishobora kugira uruhare rutaziguye muri iyi ntambara, bigatuma ibirindiro byayo byo mu karere bishobora kwibasirwa n’imitwe ishyigikiwe na Iran.

Ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu, birimo Arabie Saoudite, bishobora guhura n’ingaruka zirimo kwibasirwa cyangwa guhungabana k’ubucuruzi, cyane cyane mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Mu gace ka Gaza muri Palestina, umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran ukomeje guhangana na Israel, bigatuma umutekano urushaho kuzamba.

Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu bikomeye birimo Uburusiya n’Ubushinwa bifite inyungu muri aka karere, bishobora guhura n’ingaruka z’ubukungu n’umutekano bitewe n’iyi ntambara.

Mu Burayi, ibihugu bikomeje kugaragaza impungenge z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, iterabwoba ndetse n’ikibazo cy’impunzi gishobora kwiyongera.

Turukiya na yo iri mu bihugu biri kugerageza gufata umwanya wo guhuza impande zombi, ariko ishobora guhura n’ingaruka mu gihe intambara yarushaho gukomera.

Muri rusange, iyi ntambara ishobora gukurura ibindi bihugu byinshi, igahungabanya umutekano n’ubukungu ku rwego rw’Isi.


Comments

0