TECHNOLOGY

Abantu Bongeye Gusubira ku Kwezi Nyuma y’imyaka irenga 50

Abantu Bongeye Gusubira ku Kwezi Nyuma y’imyaka irenga 50

Ku wa 1 Mata 2026, ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iby’ikirere NASA, cyanditse andi amateka mashya gitangiza urugendo rwa Artemis II, rugamije gusubiza abantu mu rugendo rugana ku Kwezi nyuma y’igihe kirekire cyane.Ni urugendo ruzamara iminsi 10, rukaba ari urwa mbere rujyanye abantu kuzenguruka Ukwezi kuva mu myaka ya 1970.

Artemis II irimo abahanga bane b’indashyikirwa bifashishijwe aribo

Reid Wiseman

Victor Glover

Christina Koch

Jeremy Hansen

Aba bose bafite inshingano zo kugerageza ikoranabuhanga rigezweho rizakoreshwa mu ngendo zizakurikiraho.

Icyogajuru cyahagurutse kuri Kennedy Space Center Launch Complex 39B, gikoresheje roketi ikomeye ya Space Launch System (SLS), itwara kapsule ya Orion irimo abagenzi.

Nasa yavuze ko intego nyamukuru ya Artemis II ari ukugerageza

Uburyo bwo kubungabunga ubuzima mugihe icyogajuru cyerekeje mu isanzure

Kugenzura itumanaho riri hagati y’icyogajuru n’Isi

Uburyo bwo kuyobora icyogajuru, harimo n’imiyoborere isanzwe kuri mudasobwa

Ibi byose bizafasha gutegura neza ingendo zizagera ku butaka bw’Ukwezi.

Abari muri Orion bazazenguruka Ukwezi banyuze ku ruhande rutagaragara ku Isi. Bazakora urugendo rumeze nk’umunani (figure-eight), bagere kure y’Ukwezi ku ntera irenze ibihumbi byinshi bya kilometero.


Nyuma yaho, bazagaruka ku isi binjira mu kirere cyayo ku muvuduko mwinshi, hanyuma bagwe mu nyanja ya Pacifique.

Artemis II ni imwe muntambwe ikomeye mu mushinga wa Artemis wa NASA, ugamije gusubiza abantu ku Kwezi muburyo burambye byumwihariko ikaba ,

Itegura urugendo rwa Artemis III, ruzaba rufite intego yo kugeza abantu ku butaka bw’Ukwezi, aho bwambere hazaba harimo n’umugore wa mbere uzahagera muri iki gihe.

Iyi ntambwe igaragaza ko ubushakashatsi bwo mu isanzure buri kwinjira mu gihe gishya. Ikoranabuhanga, ubufatanye mpuzamahanga, n’ubumenyi biri gufasha abantu kurushaho gusobanukirwa isanzure no kugera kure hashoboka.

Comments

0