Ibyo wamenya ku bwoko bw’ingona ya Nile Crocodile
Nile Crocodile ni imwe mu ngona nini cyane ku isi. Ziboneka mu mazi y’inyanja, ibiyaga n’imigezi y’Afurika, cyane cyane muri Nile River. Zishobora kugera ku burebure bwa metero 5.5–6, zigakura zikagera ku myaka 100, zifite ibiro bigera kuri 750. Zirinda umutekano wazo kubera uruhu rukomeye kandi zifite amenyo akomeye zifashisha mu gufata ibyo zirya. Izi ngona zirya inyama gusa, zikajya zihiga mu mazi cyangwa zikagenda kure gushaka ifunguro ryazo, ririmo impala, inkwavu, imbogo n’izindi nyamaswa. Zigira aho zishyira amagi hafi y’amazi, akura mu mezi atatu akagera ku minsi 75–100, mu gihe ingore iguma hafi yo kurinda. Mu Mujyi wa Kigali, mu Ngoro Ndangamateka ya Ricard Kandt, hari Nile Crocodile yaturutse mu Kagera. Yaje ifite imyaka 2 n’igice, ubu ifite imyaka 8.



