OpenAI yahuje imbaraga na Jony Ive (wakoze iPhone) mu gukora ibikoresho bya A.I. by’ahazaza Technology

OpenAI yahuje imbaraga na Jony Ive (wakoze iPhone) mu gukora ibikoresho bya A.I. by’ahazaza

By Esther Uwiduhaye • February 4, 2025 • 2 min

OpenAI yatangaje ko yaguze ikigo IO ku madolari miliyari 6.5, kikaba cyarashinzwe na Jony Ive wagize uruhare rukomeye mu gukora iPhone. Aya masezerano ni yo akomeye OpenAI igiranye kugeza ubu, agaragaza ko yinjiye byimazeyo mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Iyi mikoranire ihuje Sam Altman na Jony Ive igamije guteza imbere ibikoresho by’ubwenge (smart devices) bikoresha ubwenge bw’ubukorano rusange (AGI), birenze porogaramu na telefone zisanzwe. Nubwo hataratangazwa uko ibyo bikoresho bizaba bimeze, bavuze ko bizagirira akamaro ubuzima bwa muntu kandi bikaba intangiriro y’igihe gishya cy’ikoranabuhanga. Abakozi ba IO na LoveFrom bazafatanya na OpenAI muri uyu mushinga, aho amakuru arambuye ateganyijwe gutangazwa mu 2026.