I Geneva mu Busuwisi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yasabye amahanga kongera imbaraga mu guhangana n’urwango rukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi yabitangaje ku wa 16 Kamena, mu nama yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya amagambo y’urwango wizihizwa ku ya 18 Kamena buri mwaka.
Yagaragaje ko uwo munsi ugamije gukangurira isi guhangana n’ivangura n’amacakubiri bikorerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.Ngoga yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe inkunga n’amagambo y’urwango yakwirakwijwe n’itangazamakuru.
Yavuze ko n’ubu urwango rugifite ingaruka zikomeye nubwo uburyo rukoreshwamo bwahindutse. Yagaragaje ko ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane AI, rituma urwango rukwirakwira vuba kurusha ukuri. Yavuze ko amagambo y’urwango akunze kwihisha mu ndimi zititabwaho cyane cyangwa mu mvugo z’amayeri. Ngoga yasabye ko imiyoborere y’imbuga nkoranyambaga yavugururwa kugira ngo irusheho kugenzura ayo magambo.
Yashimangiye ko hakenewe uburyo bushya bushingiye ku makuru afatika no ku muco w’abaturage. Yongeyeho ko ari ngombwa gushyiraho uburyo bwo kumenya hakiri kare ibimenyetso by’urwango. Yavuze ko mu bihugu bifite amateka ya Jenoside, hakwiye kwitabwaho cyane abahungabanywa n’urwango. Ngoga yasabye ubufatanye hagati ya Leta, sosiyete sivile n’ibigo by’ikoranabuhanga.
Yibukije ko nta ruhande rumwe rwonyine rushobora guhangana n’iki kibazo.Yagarutse ku rubanza rwa Nahimana rwaciwe na ICTR rwagaragaje aho ubwisanzure bwo kuvuga bugarukira. Uwo mwanzuro watanze umurongo ku itandukaniro riri hagati y’ubwisanzure n’amagambo y’urwango. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko amagambo y’urwango yibasira abantu hashingiwe ku ndangamuntu zabo.
Mu 2021 ni bwo hemejwe ko tariki ya 18 Kamena iba umunsi wo kurwanya ayo magambo. Ibi bigamije gukumira ivangura n’amacakubiri ku rwego mpuzamahanga. Ngoga yavuze ko isi ikwiye gushyira imbere amahoro n’ubumwe. Yasoje ashimangira ko urwango rutagomba kongera kugira ububasha bwo kwangiza ubuzima bw’abantu.





Comments
0