Vinicunca – Rainbow Mountain: Umusozi w’amabara wavumbuwe vuba, ugaragaza ibyahishwe n’isi
Amaso yakurebera mu kirere agasanga umurongo w’umukororombya, ariko aha ho ni ku butaka! Muri Peru, ahitwa Vinicunca cyangwa Rainbow Mountain, hari umusozi w’amabara asaga atandatu, ugaragara nk’uwasizwe irangi n’umunyabugeni w’ikirenga mu gihe ariko byose ni karemano.
Uyu musozi wihariye wabaye icyamamare ku isi yose mu myaka mike ishize kuko mbere wari uhishe munsi y’urubura, kugeza ubwo imihindagurikire y’ibihe yagaragaje amabara yawo yihishe mu butaka.
Vinicunca iherereye mu Ntara ya Cusco, hafi ya Pariki ya Ausangate, ku ntera ya kilometero 100 uvuye mu mujyi wa Cusco, Peru. Uri ku butumburuke bwa metero 5,200 hejuru y’inyanja, ibi bikaba bivuze ko abawugana baba bakeneye igihe cyo kwitegereza imiterere y’ikirere cyo ku misozi miremire.
Impamvu witwa “Rainbow Mountain”
Uyu musozi wa Vinicunca ugaragara nk’ikirere gishushanyije ku butaka bitewe n’amabara atandukanye arimo umutuku, umuhondo, icyatsi kibisi, ubururu, umukara n’umweru, yose akomoka ku mminerali zitandukanye zagiye ziteranyiriza hamwe mu gihe cy’imyaka myinshi cyane. Ibara ritukura rituruka kuri iron oxide, icyatsi kikava kuri chlorite, mu gihe ubururu n’iroza biva ku calcium na magnesium, naho umukara ugaturuka kuri manganese. Nubwo abawuturiye bari basanzwe bawuzi, watangiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nyuma ya 2015 ubwo urubura rwatangiye kugabanuka bitewe n’imihindagurikire y’ikirere bigatuma isura yawo igaragara neza, bityo abakerarugendo batangira kuwusura ari benshi. Mu kuwutemberamo, umuntu ashobora kugenda n’amaguru cyangwa gukoresha ifarashi bitewe n’imbaraga afite, ariko amasaha meza yo kuwugeraho ni mu gitondo cya kare kugira ngo wirinde izuba rikaze n’umwuka muke wo ku butumburuke.
Ubwo Rainbow Mountain yatangiye kugaragara ku mpamvu z’imihindagurikire y’ikirere.
Inama ku basura
Mbere yo gusura Vinicunca (Rainbow Mountain), ni ngombwa kurya intungamubiri no kunywa amazi menshi, kwitoza ingendo zo ku butumburuke no kwambara imyenda ibika ubushyuhe bitewe n’ikirere gikonje cyo ku misozi. Uyu musozi ntusanzwe, kuko ugaragaza amateka n’imiterere y’isi binyuze mu mabara yawo yihariye yagaragaye kubera impinduka z’imikorere y’isi. Gusura Rainbow Mountain ni urugendo rusaba ukwiyemeza, rukaguha amahirwe yo kwishimira ubwiza karemano no gutekereza ku banga n’impano Imana yahaye isi, bigaragarira abahitamo kuyitembera no kuyumva.




Comments
0