Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje akamaro k’ururimi rw’Igiswahili mu guteza imbere ubumwe n’iterambere muri EAC
Ku wa 6 Nyakanga 2025, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yafunguye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya kane Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igiswahili mu Rwanda, agaragaza ko guteza imbere Igiswahili mu bihugu bigize EAC ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubumwe, ubufatanye, amahoro n’iterambere rirambye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, “Uburezi budaheza n’iterambere rirambye,” yagaragaje akamaro k’ururimi mu kongera amahirwe angana mu burezi, cyane ku rubyiruko n’abagore, no mu kwihutisha intego z’iterambere rirambye (SDGs). Gen Kabarebe yanasabye ibigo by’uburezi, inzego z’imiyoborere n’urubyiruko gukoresha Igiswahili mu buzima bwa buri munsi no mu mikoranire y’akarere.



