Tariki ya 15 Nyakanga 2025, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), bwana Jean Bosco Afrika, yakiriye Bwana Avi Balashnikov, Perezida w’Ikigo cya Isirayeli gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Israel Export Institute), wari uherekejwe n’itsinda ayoboye, mu ruzinduko rw’akazi bagiriye mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwabereye mu Mujyi wa Kigali, rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Isirayeli mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ikoranabuhanga mu buhinzi (agritech), udushya (innovation) ndetse n’umutekano.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB, hagaragajwe ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu guteza imbere ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga no kongera amahirwe y’ishoramari rituruka muri Isirayeli riza mu Rwanda.
Bwana Avi Balashnikov yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere, agaragaza ubushake bw’igihugu cye bwo gukomeza ubufatanye mu mishinga igamije iterambere rirambye.
Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzatanga umusaruro ufatika mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu mishinga izaturuka muri ubwo bufatanye, kandi bikazagirira akamaro abaturage ndetse n’abashoramari b’Abisiraheli bashaka gushora imari mu gihugu.




Comments
0