POLITICS

Umusaza w’imyaka 92 yahamijwe icyaha cy’ihohotera no kwica umugore w’imyaka 75

Umusaza w’imyaka 92 yahamijwe icyaha cy’ihohotera no kwica umugore w’imyaka 75

Ku wa 30 Kamena mu Bwongereza, inkiko zahamije Ryland Headley, umugabo w’imyaka 92, icyaha cy’ubwicanyi no gufata ku ngufu Louisa Dunne, umugore w’imyaka 75 wishwe mu rugo rwe mu 1967. Iyi nkuru yasubiwemo nyuma y’imyaka 58, ishingiye ku bimenyetso bishya by’ikoranabuhanga rya ADN.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Kamena 1967, Louisa Dunne yiciwe mu rugo rwe ruherereye i Easton, Bristol, nyuma yo gufatwa ku ngufu. Icyo gihe, nta muntu wari wahamwe n’icyaha, bigasiga igikomere gikomeye ku muryango we. Louisa yari azwi nk’umuntu w’umutima mwiza wakundaga gufasha abaturanyi.

Hashize imyaka myinshi, dosiye y’icyo cyaha yaje kongera gusuzumwa n’itsinda rishinzwe ibyaha bishaje. Mu 2023, bafashe icyemezo cyo gusubira mu bimenyetso byari bibitswe, barimo umwenda Louisa yari yambaye n’ibimenyetso by’intoki byabonetse aho icyaha cyakorewe. Ibyo bimenyetso byoherejwe gupimwa ADN.

Ibisubizo byagaragaje ko ADN yabonetse ku mwenda ihuye n’iya Ryland Headley, wari warigeze gufungwa mu 1977 ku bindi byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubushinjacyaha bwerekanye ko Headley yari azwiho kwibasira abagore bakuze, kandi uburyo yakoresheje bwari busa n’ubwo yakoresheje ku bandi bagore.

Mu rukiko rwa Bristol Crown Court, Headley yahakanye icyaha, ariko ibimenyetso bya ADN, ubuhamya n’amateka ye byatumye ahamywa icyaha ku wa 30 Kamena 2025. Ategereje guhanwa ku wa 1 Nyakanga.


Comments

0