Amakimbirane hagati ya Leta zunze ubumwe za amerika na Iran amaze imyaka irenga 40, ashingiye ku mateka ya politiki n’inyungu zitandukanye mu karere ka Middle East.
Mbere ya 1979, Iran yari iyobowe na Mohammad Reza Pahlavi, wari ushyigikiwe na Amerika, ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye. Ariko impinduramatwara ya kiyisilamu iyobowe na Ayatollah Ruhollah Khomeini yahinduye ibintu, Iran ihinduka Repubulika ya kisilamu, umubano uhita ucika.
Nyuma yaho, abanyeshuri bateye ambasade ya Amerika i Tehran, bafata Abanyamerika 52 nk’ingwate mu gihe kirenga umwaka, ibintu byarushijeho kuzamura ubushyamirane. Mu ntambara ya Iran na Iraq yo mu myaka ya 1980, Amerika yashyigikiye Iraq, Iran irushaho kuyibona nk’umwanzi.
Mu myaka yakurikiyeho, ikibazo cy’ingufu za nukiliya cyabaye intandaro y’amakimbirane mashya. Iran yashakaga guteza imbere iyo gahunda, mu gihe Amerika yabibonagamo ibyago ku mutekano w’isi. Nubwo habaye amasezerano mu 2015, Amerika yayivuyemo mu 2018, ibintu byongera kuzamura umwuka mubi.




Comments
0