ECONOMY

i Ndora ntibazongera gutegereza igihe cy'imvura: Abahinzi ba Ndora bungutse uburyo bwo kuhira

i Ndora ntibazongera gutegereza igihe cy'imvura: Abahinzi ba Ndora bungutse uburyo bwo kuhira

Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gisagara yayoboye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba (solar powered irrigation system), wubatswe mu Kagari ka Dahwe, Umurenge wa Ndora.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’imiryango itandukanye irimo Duhamic-Adri na Trócaire, ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu kuhira imyaka ku materasi.

Ubu buryo bwo kuhira buzifashishwa ku materasi yakozwe ku buso bungana na hegitari 12 (12ha), aho hateganyijwe kongera umusaruro w’ibihingwa no gufasha abahinzi guhinga mu bihe byose by’umwaka.

Damsheet yubatswe muri uyu mushinga ifite ubushobozi bwo kubika amazi angana na metero kibe 2,500 (2,500m³). aya mazi azajya akoreshwa mu kuhira imyaka iri ku musozi, bikazoroshya ubuhinzi no kurinda imyaka mubihe by’izuba.


Bitewe n’uko hegitari imwe ikenera metero kibe 40 (40m³) z’amazi ku munsi, bivuze ko hegitari 12 zizajya zikenera metero kibe 480 (480m³) ku munsi, bikaba bigaragaza ko ubushobozi bw’uyu mushinga buhagije mu gufasha abahinzi kuhira imyaka yabo.

Nyakubahwa visi meya ushinzwe ubukungu Habineza jean Paul yasabye byumwihariko abahinzi kubungabunga iki gikorwa bahawe kizunganira iterambere ryabo.

Abahinzi bo muri aka gace bagaragaje ko bishimiye uyu mushinga, bavuga ko uzabafasha kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa, cyane cyane binyuze mu guhinga ibihe byose by’umwaka.


Comments

0