International

15 articles found

Elon Musk yasezeye mu buyobozi bwa Donald Trump
INTERNATIONAL

Elon Musk yasezeye mu buyobozi bwa Donald Trump

Elon Musk yatangaje ko asoje igihe yari amaranye inshingano zo kuyobora ishami rya Leta rya DOGE mu buyobozi bwa Perezida Donald Trump.

Joseph Kabila yaganiriye n’abahagarariye amadini
INTERNATIONAL

Joseph Kabila yaganiriye n’abahagarariye amadini

Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (2001–2019), yasuye Goma ku itariki ya 26 Gicurasi 2025, aho yagiranye ibiganiro n’abahagarariye amadini n’ihuriro AFC/M23 mu rwego rwo gutanga umusanzu ku kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda arashinjwa uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi
INTERNATIONAL

Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda arashinjwa uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahagaritse ubufatanye bwacyo n’ingabo z’Ubudage, gishinja Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda, Mathias Schauer, gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’igihugu. UPDF ivuga ko iperereza ry’ubutasi ryagaragaje ko yaba atanga inkunga ku mitwe y’inyeshyamba, cyane cyane mu gihe Uganda yitegura amatora ya 2026. Ubudage ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego.

Joseph KABILA KABANGE yamaze kugera I Goma
INTERNATIONAL

Joseph KABILA KABANGE yamaze kugera I Goma

Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila Kabange, yamaze kugera mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23. Aya makuru yemejwe n’abavugizi ba AFC/M23, bavuze ko yageze mu bice bavuga ko byabohowe, banamwifuriza ikaze mu burasirazuba bwa Congo.

Twitege iki ku ruzinduko rw’umwami Charles III muri Canada?
INTERNATIONAL

Twitege iki ku ruzinduko rw’umwami Charles III muri Canada?

Umwami Charles III azagirira Canada uruzinduko rw’iminsi ibiri aho azageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko, aherekejwe n’Umwamikazi Camilla. Uru ruzinduko rufite igisobanuro gikomeye kubera amagambo ya Donald Trump yifuza ko Canada yaba leta ya 51 ya Amerika, igitekerezo cyamaganwe n’abaturage ba Canada n’ubuyobozi bwa Minisitiri w’Intebe Mark Carney, wavuze ko Canada itazigera yemera ibyo gushotorwa.

Gen.M Kainerugaba yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe muri Uganda
INTERNATIONAL

Gen.M Kainerugaba yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe muri Uganda

Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko atumva impamvu Ubudage bwohereje Ambasaderi mugufi muri Uganda, nyamara buvugwa nk’igihugu gifite abaturage barebare. Ibi yabivuze mu butumwa kuri X, agaragaza ko byamutangaje kubona Umudage mugufi ahagararira igihugu cye muri Uganda, mu mvugo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

9 baguye mu gitero cya Drones
INTERNATIONAL

9 baguye mu gitero cya Drones

Mu karere ka Sumy mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, abantu 9 bishwe abandi 4 barakomereka mu gitero cy’indege zidafite abapilote (drone) ku bisi y’abagenzi hafi ya Bilopillia. Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine na Uburusiya byatangiriye i Istanbul bidashoboye kugera ku ntego. Uburusiya ntacyo bwatangaje ku gitero.

Ubudage bwiteguye kongera ingengo y’imari ya gisirikare nyuma y’igitutu cya Donald Trump
INTERNATIONAL

Ubudage bwiteguye kongera ingengo y’imari ya gisirikare nyuma y’igitutu cya Donald Trump

Ubudage bwatangaje ko bwiteguye kongera ingengo y’imari y’igisirikare kugera kuri 5% bya GDP, mu rwego rwo gukurikiza icyifuzo cya Donald Trump cyo kuzamura amafaranga y’ibihugu bya NATO mu gisirikare. Icyo gitekerezo cyakunze gutavugwaho rumwe mu Bayobozi b’Ubudage, bamwe bavuga ko bizatwara miliyari 200 z’amayero buri mwaka, mu gihe abandi basanga ari ngombwa kugira ngo Ubudage bwubake igisirikare gikomeye mu Burayi.

USA: Impano Qatar yahaye Trump yateje impagarara
INTERNATIONAL

USA: Impano Qatar yahaye Trump yateje impagarara

Donald Trump yakiriye impano y’indege ya Boeing 747-8 ifite agaciro ka $400 miliyoni yoherejwe n’umuryango w’ubwami wa Qatar, izakoreshwa by’agateganyo nka Air Force One mbere yo kujya muri Trump Presidential Library. Iyi mpano yateje impaka mu banyapolitiki n’abasesenguzi b’amategeko kuko bashidikanya ko ishobora kurenga ku Itegeko Nshinga (Foreign Emoluments Clause) no kugira ingaruka ku bwigenge bw’igihugu. Kongere irimo gusuzuma niba hakenewe iperereza ku byerekeye iyi mpano.

Imirimo yo muri Amerika yiyongera kurenza uko byari byitezwe
INTERNATIONAL

Imirimo yo muri Amerika yiyongera kurenza uko byari byitezwe

Mu kwezi kwa Mata, abakoresha muri Amerika bongeyeho imirimo 177.000, n’ubwo ubushomeri bwagumye kuri 4.2%. Ibi byerekana ko isoko ry’umurimo rikomeje gukora neza, n’ubwo hari imvururu mu bucuruzi kubera imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira mu gihugu byatangajwe na Trump. Inzobere zivuga ko izo mpinduka z’imisoro zizafata igihe kugira ngo zigaragaze ingaruka ku bukungu.

MONUSCO yavuye ku izima muri Kivu y’amajyepfo
INTERNATIONAL

MONUSCO yavuye ku izima muri Kivu y’amajyepfo

Uyu muyobozi yibukije inzego za Leta ya RDC, by’umwihariko igisirikare cy’iki ghugu, ko guhera uyu munsi zashyigikirijwe inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage muri iyi ntara, azisaba gukomereza ku byo MONUSCO yagezeho muri iyi myaka.

Previous
Page 4