Sports

20 articles found

 Byinshi ku mukino wa Arsenal na PSG
SPORTS

Byinshi ku mukino wa Arsenal na PSG

Kuri 7 Gicurasi 2025, Arsenal irasura Paris Saint-Germain (PSG) mu mukino wo kwishyura wa 1/2 UEFA Champions League kuri Stade Parc des Princes, Paris. PSG ifite igitego 1-0 yatsinze i Londres mu mukino ubanza, cyatsinzwe na Ousmane Dembélé.

Umuti ku mukino wahuje BUGESERA FC na RAYON SPORTS wavuguswe
SPORTS

Umuti ku mukino wahuje BUGESERA FC na RAYON SPORTS wavuguswe

Nyuma y’imvururu mu mukino w’umunsi wa 28 wa Rwanda Premier League hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa 17 Gicurasi 2025, umukino wahagaritswe ku munota wa 57 ubwo Bugesera FC yari iyoboye 2-0, igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Abba kuri penaliti cyateje abafana gutera amabuye mu kibuga. Ku wa 19 Gicurasi 2025, FERWAFA yanzuye ko umukino uzongera gukinwa ku wa Gatatu, ukomereza ku munota wa 57, nta bafana bazaba bahari, uretse abagize komite nyobozi y’amakipe.

Rayon sports yatsinzwe na Bugesera FC mu mukino usubukuye.
SPORTS

Rayon sports yatsinzwe na Bugesera FC mu mukino usubukuye.

Nyuma yo gusubukura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wasubitswe kubera imvururu, ku 21/05/2025, Bugesera FC yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera. Ku munota wa 85′, Bugingo Hakim yatsinze igitego cya Rayon Sports ku mupira wahinduwe na Innocent Assana, umunyezamu Habineza Fils ntiyabashije kuwurinda. Umukino urangiye Bugesera FC itsinze 2-1 Rayon Sports.

Ikipe ya Chelsea ku mukino wa nyuma wa UEFA Conference League
SPORTS

Ikipe ya Chelsea ku mukino wa nyuma wa UEFA Conference League

Ikipe ya Chelsea iraza gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’i Burayi ihura na Real Betis yo muri Esipanye, umukino uzabera kuri Stadio de Wrocław muri Polonye, utangire saa tatu z’ijoro ku isaha y’u Rwanda.

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yasuye abakinnyi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.
SPORTS

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yasuye abakinnyi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasuye abakinnyi b’Amavubi bari mu mwiherero abashishikariza gukomeza guharanira intsinzi, cyane cyane batsinda Benin, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. U Rwanda ruzakira Benin ku wa 10 Ukwakira 2025 saa 18h00 kuri Stade Amahoro. Amavubi ari mu itsinda C ari ku mwanya wa 4 n’amanota 11, mu gihe Benin na Afurika y’Epfo bayoboye n’amanota 14, Nigeria ikagira 11. Amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi aragoye kuko n’iyo u Rwanda rwatsinda imikino yose rusigaje rwagera ku manota 17, atakwemerera kuba mu makipe ya kabiri meza, bityo hakenewe ko Benin na Afurika y’Epfo batsikira.

Uko amakipe asoje umunsi wa gatatu muri Rwanda Premier League mbere ya “International Break”
SPORTS

Uko amakipe asoje umunsi wa gatatu muri Rwanda Premier League mbere ya “International Break”

Police FC ni yo iyoboye shampiyona n’amanota 9/9 nyuma yo gutsinda imikino itatu yose, igaragaza ko ishobora guhatanira igikombe. Marines FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 mu mikino ibiri, ikomeje gutungurana. APR FC imaze gukina umukino umwe gusa kubera amarushanwa nyafurika, ifite amanota 3 ariko igifite imikino myinshi izakinwa nyuma. Andi makipe nka Gorilla FC, Bugesera FC, Gasogi United na Mukura VS ari hagati mu rutonde n’amanota hafi ya 5, bigaragaza ko shampiyona ikiri hafi cyane. International break izaha Amavubi umwanya wo kwitegura umukino wa Benin, inafashe amakipe ya shampiyona gusuzuma imikinire yayo no gukosora amakosa. Icyiciro gikurikiraho gitegerejweho imikino ishyushye n’udushya twinshi.

Ousmane Dembélé: Umwami wa Ballon d’Or 2025
SPORTS

Ousmane Dembélé: Umwami wa Ballon d’Or 2025

Ku wa 22 Nzeri 2025 i Paris, Ousmane Dembélé yegukanye Ballon d’Or bwa mbere mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, igihembo gikomeye kimushyira mu bakinnyi bazahora bibukwa. Dembélé, w’imyaka 28, yavuye muri Stade Rennes ajya Borussia Dortmund, akomereza FC Barcelona mbere yo kwimukira muri PSG mu 2023. Mu mwaka w’imikino wa 2024-25, yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya PSG mu Ligue 1, Coupe de France ndetse n’intsinzi ya mbere ya UEFA Champions League, atsinda ibitego byinshi kandi agatanga imipira yabyaye ibitego, aba umutima w’ikipe. Uburyo yagaragaje uburambe, guhangana n’imvune no kwitanga mu mikino ikomeye byatumye atsinda abandi, harimo n’abakinnyi bakiri bato nka Lamine Yamal. Mu ijambo rye, yashimiye ikipe, abatoza, bagenzi be n’abafana, avuga ko igihembo ari ibyabo bose.

Ibindi bihembo byatanzwe muri Ballon d’Or 2025 mu bagabo
SPORTS

Ibindi bihembo byatanzwe muri Ballon d’Or 2025 mu bagabo

I Paris habereye ibirori bya Ballon d’Or 2025, aho Ausumane Dembélé yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka. Mu bandi bahiriwe: Lamine Yamal (FC Barcelona) yegukanye Kopa Trophy nk’umukinnyi muto wigaragaje. Vitinha (PSG) yahawe igihembo cy’umukinnyi w’icyitegererezo mu kibuga hagati. Gianluigi Donnarumma yegukanye Yashin Trophy nk’umuzamu mwiza w’umwaka. Luis Enrique (PSG) yegukanye igihembo cy’umutoza w’umwaka nyuma yo kugeza PSG ku ntsinzi ya mbere muri Champions League. Viktor Gyökeres yegukanye igihembo cy’umwataka w’umwaka nyuma y’umwaka w’intsinzi muri Sporting CP, mbere yo kwimukira Arsenal FC. Ibi bihembo byerekana impano nshya zizamuka ndetse n’impinduka zikomeye mu makipe akomeye ku mugabane w’Uburayi, bitanga icyizere cy’umwaka utaha w’imikino wuzuye ishyaka n’amateka mashya.

Gutanga ibihembo, amanota 3 ya mbere ya APR FC ni bimwe mu byaranze umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League.
SPORTS

Gutanga ibihembo, amanota 3 ya mbere ya APR FC ni bimwe mu byaranze umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League.

Ku wa 18 Nzeri 2025 habaye umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League kuri Stade ya Kigali Pelé, hakinwa imikino ya Gorilla FC yanganyije na Mukura VS 1-1, na APR FC yatsinze Gicumbi FC 2-1. Mbere y’imikino, Rwanda Premier League yatangaje ubufatanye n’ikigo PoBox Rwanda mu gutanga ibihembo by’umufana w’umukino, umukinnyi w’icyumweru n’umukinnyi w’umwaka. Umufana Emmanuel Mugabo wa Gorilla FC na Umutoni Françoise wa Gicumbi FC bahawe igihembo cya Fan of the Match buri wese ahabwa 25,000 Rwf. Ibi ni intambwe nshya muri shampiyona, aho hatangiye guhembwa abafana n’abakinnyi mu buryo butari busanzwe. APR FC yabonye intsinzi igoranye ibifashijwemo na Denis Omedi ku munota w’inyongera, mu gihe Gorilla FC yanganyije na Mukura VS. Mu gihe umunsi wa 2 utararangira, Gorilla FC niyo iyoboye by’agateganyo n’amanota 4, naho Rayon Sports ntiyakinnye kubera amarushanwa ya CAF Confederation Cup.

Ese noneho ko amafaranga yabonetse shampiyona y’u Rwanda 2025-2026 yaba igiye gukomera?
SPORTS

Ese noneho ko amafaranga yabonetse shampiyona y’u Rwanda 2025-2026 yaba igiye gukomera?

Ku wa 19 Nzeri 2025, Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano n’uru ruganda Roots Investment Group Ltd, rwiyemeje kugenera ibihembo abakinnyi n’abatoza bitewe n’uko bitwaye neza mu mikino. Aya masezerano y’umwaka umwe (2025-2026) akurikirana n’ayindi Rwanda Premier League yasinyanye n’ikigo PoBox, aho umukinnyi wahize abandi mu cyumweru azajya ahabwa 200,000 Rwf, umukinnyi w’umwaka azahabwa imodoka nshya ifite agaciro ka 15 miliyoni Rwf, naho umufana witwaye neza ku mukino azajya ahabwa 25,000 Rwf. Ibi bihembo bikomeye bigaragaza ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri kuzana amahirwe mashya y’imari, bigatuma amarushanwa arushaho gushimisha no guhatana ku rwego rwo hejuru, byiyongera ku mafaranga Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice aherutse gutangaza ku makipe 8 ya mbere, harimo miliyoni 80 Rwf ku itsinda ryatsinze shampiyona.

Uko abakinnyi n’abatoza b’abanyarwanda bakina hanze bitwara
SPORTS

Uko abakinnyi n’abatoza b’abanyarwanda bakina hanze bitwara

Nubwo u Rwanda rumaze kugira abakinnyi benshi bakina hanze mu mashampiyona akomeye muri Afurika no hanze yayo, umubare w’abatoza b’Abanyarwanda bakorera hanze uracyari muto. Muri bo harimo Mashami Vincent utoza Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, watangiye shampiyona atsindwa na KMC FC 1-0.

Ni nde wo kwitega muri UEFA Champions League 2025-2026?
SPORTS

Ni nde wo kwitega muri UEFA Champions League 2025-2026?

Irushanwa rya UEFA Champions League 2025/2026 riratangira ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, rihuza amakipe 36 yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’Uburayi, aho azahatana ashakamo abiri bazagera ku mukino wa nyuma uzabera i Budapest muri Hongiriya ku wa 30 Gicurasi 2026.

Page 1
Next