Sports

20 articles found

APR FC itsindiye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup 2025.
SPORTS

APR FC itsindiye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup 2025.

APR FC yegukanye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo gutsinda KMC FC yo muri Tanzania 1-0, igitego cyatsinzwe na Memel Raouf Dao ku munota wa 45, ku mupira yatangiwe na Yussif Dauda.

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi yamaze kugera muri Afurika Yepfo aho igiye gukina umukino wa 8 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
SPORTS

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi yamaze kugera muri Afurika Yepfo aho igiye gukina umukino wa 8 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bamaze kugera muri Afurika y’Epfo, aho bitegura gukina na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa 8 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi wa 7 Amavubi atsinzwe na Nigeria 1-0, bituma Nigeria iyarusha amanota igahita ijya imbere yayo.

Amataliki umukino wa APR FC na Pyramids uzakinirwaho yamenyekanye
SPORTS

Amataliki umukino wa APR FC na Pyramids uzakinirwaho yamenyekanye

ku wa 1 Ukwakira 2025 saa 14:00 za Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa ku wa 5 Ukwakira 2025 mu Misiri. Aya masaha yatunguye benshi kuko imikino myinshi ikinwa nijoro, bamwe bakabifata nk’amayeri ya APR FC yo gukinira ku zuba ryinshi mu gihe Pyramids FC imenyereye imikino yo nijoro.

Lamptey yatandukanye na APR FC.
SPORTS

Lamptey yatandukanye na APR FC.

Umunya-Ghana Richmond Lamptey yatandukanye na APR FC, yerekeza mu cyiciro cya mbere muri Libya mu ikipe ya Ittihad Misurata. Lamptey yari aherutse kugaruka i Kigali avuye Dar es Salaam, aho yari kumwe na APR FC muri CECAFA Kagame Cup.

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, bamaze kugera mu ikipe y’abato ya Bayern Munich.
SPORTS

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, bamaze kugera mu ikipe y’abato ya Bayern Munich.

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, batoranyijwe mu bazaba bagize ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19, nyuma yo gutsinda ijonjora. Bagiyeyo kwinjira mu irerero (Academy) rya Bayern Munich mu Budage, rifasha iyi kipe kuzamuramo abakinnyi bakiri bato. Ibi ni intambwe ikomeye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko bifungura amahirwe ku bakinnyi b’abato bafite impano, bikazamura ireme ry’amakipe y’abakiri bato ndetse bikarinda ejo hazaza h’umupira w’igihugu. Iyi gahunda iri mu masezerano y’imyaka itanu u Rwanda rwasinyanye na Bayern Munich mu 2023, azageza mu 2028, agamije kwamamaza ubukerarugendo no guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.

CAF yakubye kabiri amafaranga iha amakipe azitabira amarushanwa y’amakipe yo ku mugabane w’Afurika
SPORTS

CAF yakubye kabiri amafaranga iha amakipe azitabira amarushanwa y’amakipe yo ku mugabane w’Afurika

agenerwa amakipe yabonye itike yo guhagararira ibihugu byayo mu marushanwa Nyafurika. Amafaranga yo kwitegura yazamuwe ava kuri $50,000 agera kuri $100,000 kuri buri kipe. Ku Rwanda, amakipe azahagararira igihugu ni Rayon Sports mu CAF Confederation Cup na APR FC mu CAF Champions League, aho buri imwe izahabwa $100,000, angana n’asaga miliyari 1.5 Frw yo kubafasha kwitegura umwaka w’imikino 2025–2026. Iyi politiki ijyanye n’icyerekezo cya Dr Patrice Motsepe, uyobora CAF kuva mu 2021, cyo kuzamura umupira w’Afurika binyuze mu kongera ishoramari n’inkunga z’abaterankunga. Kwiyongera kw’ibihembo by’amafaranga byazamuye ireme n’ihangana ry’amarushanwa ategurwa na CAF ku mugabane wa Afurika.

Biramahire Abeddy Christophe yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.
SPORTS

Biramahire Abeddy Christophe yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.

Biramahire Abeddy, w’imyaka 26, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri na Rayon Sports nyuma y’uko amasezerano y’amezi atandatu yari afitanye na yo yarangiye. Yaje muri Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 asimbura rutahizamu Fall Ngagne wari ufite imvune.

Ibiciro bya Ticket ya 1/2 cy’igikombe cy’isi cy’ama clubs byakubiswe hasi
SPORTS

Ibiciro bya Ticket ya 1/2 cy’igikombe cy’isi cy’ama clubs byakubiswe hasi

FIFA yagabanyije cyane igiciro cy’itike isanzwe ku mukino wa 1/2 wa Club World Cup uzahuza Chelsea na Fluminense, uteganyijwe ku wa Kabiri kuri MetLife Stadium i New Jersey. Igiciro cy’itike cyavuye kuri $473.90 kigera kuri $13.40, ni igabanuka rirenga 97%, mu rwego rwo gukurura abafana benshi.

APR FC yemeje bidasubirwaho ko yasinyishije myugariro wo hagati, Nduwayo Alexis wakiniraga Gasogi United.
SPORTS

APR FC yemeje bidasubirwaho ko yasinyishije myugariro wo hagati, Nduwayo Alexis wakiniraga Gasogi United.

APR FC yasinyishije umukinnyi ukiri muto, Nduwayo Alexis, ku masezerano y’imyaka ine akina nk’umukinnyi wa yo. Alexis avuye muri Gasogi United, aho azafatanya na Clement Niyigena, Aliou Suane na Yunnus Nshimiyimana mu ikipe ya APR FC. Yatanzweho 25 miliyoni Rwfr kandi azajya ahabwa umushahara wa 900,000 Rwfr. Nduwayo yiyongereye ku bakinnyi batanu b’abanyarwanda n’abandi banyamahanga batatu bamaze gusinyira APR FC. Biteganyijwe ko rutahizamu wa kane azagezwa vuba, nyuma y’aho ikipe izafunga isoko ry’iyi mpeshyi, yitegura shampiyona n’imikino mpuzamahanga.

Rutahizamu w’Umurundi Nibibona Eddy yasinyiye Amagaju FC amasezerano y’imyaka ibiri.
SPORTS

Rutahizamu w’Umurundi Nibibona Eddy yasinyiye Amagaju FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Rutahizamu w’Umurundi, Nibibona Eddy w’imyaka 23, wakiniraga Rukunzo FC, yasinyiye Amagaju FC ku masezerano y’imyaka ibiri. Eddy yari umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi 2024-25, aho yatsinze ibitego 20, akaba agiye gufasha Amagaju FC mu mwaka w’imikino 2025-2026.

Yasambanije Abakobwa benshi, none yatawe muri yombi.
SPORTS

Yasambanije Abakobwa benshi, none yatawe muri yombi.

Reza Parastesh, umugabo ukomoka mu Iran, ashinjwa gusambanya abakobwa benshi akoresheje isura ye isa na Lionel Messi, ndetse akoresha imyambaro n’ikarita ya nimero 10 y’ikipe ya FC Barcelona kugira ngo agire uwo yibutsa.

Mbappé yigaragaje mu buryo budasanzwe Real Madrid itsinda Borussia Dortmund
SPORTS

Mbappé yigaragaje mu buryo budasanzwe Real Madrid itsinda Borussia Dortmund

Nubwo yari akiri mu bitaro kubera gastroenteritis yamutwaye ibiro 5, Kylian Mbappé ntiyigeze atenguha abafana ba Real Madrid. Mu mukino wahuje Real Madrid na Borussia Dortmund, yatsinze igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera, akoresheje sideways scissor kick cyateje ibyishimo mu bafana.