Sports

20 articles found

Ese Abongereza Barahindura Amateka? Byinshi ku mukino wa Arsenal na PSG
SPORTS

Ese Abongereza Barahindura Amateka? Byinshi ku mukino wa Arsenal na PSG

Kuri 7 Gicurasi 2025, Arsenal irasura Paris Saint-Germain (PSG) mu mukino wo kwishyura wa 1/2 UEFA Champions League kuri Stade Parc des Princes, Paris. PSG ifite igitego 1-0 yatsinze i Londres mu mukino ubanza, cyatsinzwe na Ousmane Dembélé. Imvune n’Abakinnyi Bagarutse: Arsenal: Haracyari ikibazo ku bakinnyi nka Gabriel Magalhães, Kai Havertz, Gabriel Jesus, Takehiro Tomiyasu, naho Thomas Partey yagarutse nyuma yo kurangiza ibihano. PSG: Presnel Kimpembe ntarakina, Lee Kang-in afite imvune, Ousmane Dembélé yagarutse nyuma yo gukira imvune.

Umuti ku mukino wahuje BUGESERA FC na RAYON SPORTS wavuguswe
SPORTS

Umuti ku mukino wahuje BUGESERA FC na RAYON SPORTS wavuguswe

Nyuma y’imvururu mu mukino w’umunsi wa 28 wa Rwanda Premier League hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa 17 Gicurasi 2025, umukino wahagaritswe ku munota wa 57 ubwo Bugesera FC yari iyoboye 2-0, igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Abba kuri penaliti cyateje abafana gutera amabuye mu kibuga. Ku wa 19 Gicurasi 2025, FERWAFA yanzuye ko umukino uzongera gukinwa ku wa Gatatu, ukomereza ku munota wa 57, nta bafana bazaba bahari, uretse abagize komite nyobozi y’amakipe.

Rayon sports yatsinzwe na Bugesera FC mu mukino usubukuye.
SPORTS

Rayon sports yatsinzwe na Bugesera FC mu mukino usubukuye.

Nyuma yo gusubukura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wasubitswe kubera imvururu, ku 21/05/2025, Bugesera FC yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera. Ku munota wa 85′, Bugingo Hakim yatsinze igitego cya Rayon Sports ku mupira wahinduwe na Innocent Assana, umunyezamu Habineza Fils ntiyabashije kuwurinda. Umukino urangiye Bugesera FC itsinze 2-1 Rayon Sports.

Kigali Yiteguye kwakira isiganwa ry’amaguru (Marato) mpuzamahanga ry’amahoro ku nshuro ya 20
SPORTS

Kigali Yiteguye kwakira isiganwa ry’amaguru (Marato) mpuzamahanga ry’amahoro ku nshuro ya 20

Umujyi wa Kigali witeguye kwakira ku nshuro ya 20 Marato Mpuzamahanga y’Amahoro tariki 8 Kamena 2025, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuzana Isi i Kigali no Kujyana Kigali mu Isi”. Iri rushanwa rigamije guteza imbere amahoro, ubumwe n’imibanire myiza hagati y’ibihugu binyuze muri siporo. Marato izaba igizwe n’ibyiciro bitatu: Gusiganwa 10 km (Run for Peace) Igice cya marato: 21.097 km Marato yuzuye: 42.195 km Iri siganwa ryatangiye mu 2005, riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, RAF, Minisiteri ya Siporo n’abandi bafatanyabikorwa. Mu mwaka wa 2024, ryitabiriwe n’abantu 10,183 baturutse mu bihugu 35, abarenga 4,000 baturutse hanze y’u Rwanda.

Ikipe ya Chelsea ku mukino wa nyuma wa UEFA Conference League
SPORTS

Ikipe ya Chelsea ku mukino wa nyuma wa UEFA Conference League

Ikipe ya Chelsea iraza gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’i Burayi ihura na Real Betis yo muri Esipanye, umukino uzabera kuri Stadio de Wrocław muri Polonye, utangire saa tatu z’ijoro ku isaha y’u Rwanda. Chelsea igiye gukina final yayo ya mbere y’igikombe cy’i Burayi kuva mu 2019, ubwo yatwaraga UEFA Champions League itsinze Manchester City. Iramutse yegukanye iki gikombe, Chelsea yaba ikipe ya mbere mu mateka y’i Burayi itwaye ibikombe bine bya UEFA: Champions League, Europa League, Super Cup na Conference League.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi azifashisha
SPORTS

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi azifashisha

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti izahuza u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Algeria (Les Fennecs). Uru rutonde rugaragaramo amasura mashya n’abakinnyi bagarutse mu ikipe y’igihugu, barimo Meddy Kagere wari umaze igihe atitabazwa kuva mu 2023 kubera kubura umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ye. Mu bakinnyi bashya harimo Kayibanda Claude (Luton Town, u Bwongereza), Nkurikiyinka Darryl Nganji (FCV Dender, u Bubiligi), Uwimana Noe Iman (Virginia Tech Soccer, Amerika) na Aly Enzo Hamon (Angoulême CFC, icyiciro cya kane mu Bufaransa).

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yasuye abakinnyi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.
SPORTS

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yasuye abakinnyi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasuye abakinnyi b’Amavubi bari mu mwiherero abashishikariza gukomeza guharanira intsinzi, cyane cyane batsinda Benin, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. U Rwanda ruzakira Benin ku wa 10 Ukwakira 2025 saa 18h00 kuri Stade Amahoro. Amavubi ari mu itsinda C ari ku mwanya wa 4 n’amanota 11, mu gihe Benin na Afurika y’Epfo bayoboye n’amanota 14, Nigeria ikagira 11. Amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi aragoye kuko n’iyo u Rwanda rwatsinda imikino yose rusigaje rwagera ku manota 17, atakwemerera kuba mu makipe ya kabiri meza, bityo hakenewe ko Benin na Afurika y’Epfo batsikira.

Uko amakipe asoje umunsi wa gatatu muri Rwanda Premier League mbere ya “International Break”
SPORTS

Uko amakipe asoje umunsi wa gatatu muri Rwanda Premier League mbere ya “International Break”

Police FC ni yo iyoboye shampiyona n’amanota 9/9 nyuma yo gutsinda imikino itatu yose, igaragaza ko ishobora guhatanira igikombe. Marines FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 mu mikino ibiri, ikomeje gutungurana. APR FC imaze gukina umukino umwe gusa kubera amarushanwa nyafurika, ifite amanota 3 ariko igifite imikino myinshi izakinwa nyuma. Andi makipe nka Gorilla FC, Bugesera FC, Gasogi United na Mukura VS ari hagati mu rutonde n’amanota hafi ya 5, bigaragaza ko shampiyona ikiri hafi cyane. International break izaha Amavubi umwanya wo kwitegura umukino wa Benin, inafashe amakipe ya shampiyona gusuzuma imikinire yayo no gukosora amakosa. Icyiciro gikurikiraho gitegerejweho imikino ishyushye n’udushya twinshi.

Ntibisanzwe: Yahanishijwe gusifura umukino w’abagore nyuma yo guhabwa ikarita itukura.
SPORTS

Ntibisanzwe: Yahanishijwe gusifura umukino w’abagore nyuma yo guhabwa ikarita itukura.

Kerem Demirbay wahoze akinira Fortuna Düsseldorf yo mu Budage yahawe ikarita itukura maze ahanishwa gusiba imikino itanu kubera amagambo yavuze asuzugura umusifuzi w’umugore Bibiana Steinhaus, avuga ko abagore batakwiye gusifura umupira w’abagabo. Ibyo byatumye atangazwa muri raporo y’umukino kandi ahanishwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage. Fortuna Düsseldorf na yo yamaganye imyitwarire ye, imuhanisha gusifura umukino w’abana b’abakobwa mu gihe yari ari mu bihano, mu rwego rwo kumwigisha no kumwereka akamaro k’uburinganire. Nyuma y’ibi bihano, Demirbay yasabye imbabazi umusifuzi ku giti cye no ku mugaragaro abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yemera ko yibeshye kandi yicuza. Iyi nkuru igaragaza ko hakiri imyumvire ishingiye ku ivangura rishingiye ku gitsina ikwiye gukosorwa binyuze mu burezi n’ibihano byigisha.

Ousmane Dembélé: Umwami wa Ballon d’Or 2025
SPORTS

Ousmane Dembélé: Umwami wa Ballon d’Or 2025

Ku wa 22 Nzeri 2025 i Paris, Ousmane Dembélé yegukanye Ballon d’Or bwa mbere mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, igihembo gikomeye kimushyira mu bakinnyi bazahora bibukwa. Dembélé, w’imyaka 28, yavuye muri Stade Rennes ajya Borussia Dortmund, akomereza FC Barcelona mbere yo kwimukira muri PSG mu 2023. Mu mwaka w’imikino wa 2024-25, yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya PSG mu Ligue 1, Coupe de France ndetse n’intsinzi ya mbere ya UEFA Champions League, atsinda ibitego byinshi kandi agatanga imipira yabyaye ibitego, aba umutima w’ikipe. Uburyo yagaragaje uburambe, guhangana n’imvune no kwitanga mu mikino ikomeye byatumye atsinda abandi, harimo n’abakinnyi bakiri bato nka Lamine Yamal. Mu ijambo rye, yashimiye ikipe, abatoza, bagenzi be n’abafana, avuga ko igihembo ari ibyabo bose.

Ibindi bihembo byatanzwe muri Ballon d’Or 2025 mu bagabo
SPORTS

Ibindi bihembo byatanzwe muri Ballon d’Or 2025 mu bagabo

I Paris habereye ibirori bya Ballon d’Or 2025, aho Ausumane Dembélé yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka. Mu bandi bahiriwe: Lamine Yamal (FC Barcelona) yegukanye Kopa Trophy nk’umukinnyi muto wigaragaje. Vitinha (PSG) yahawe igihembo cy’umukinnyi w’icyitegererezo mu kibuga hagati. Gianluigi Donnarumma yegukanye Yashin Trophy nk’umuzamu mwiza w’umwaka. Luis Enrique (PSG) yegukanye igihembo cy’umutoza w’umwaka nyuma yo kugeza PSG ku ntsinzi ya mbere muri Champions League. Viktor Gyökeres yegukanye igihembo cy’umwataka w’umwaka nyuma y’umwaka w’intsinzi muri Sporting CP, mbere yo kwimukira Arsenal FC. Ibi bihembo byerekana impano nshya zizamuka ndetse n’impinduka zikomeye mu makipe akomeye ku mugabane w’Uburayi, bitanga icyizere cy’umwaka utaha w’imikino wuzuye ishyaka n’amateka mashya.

Gutanga ibihembo, amanota 3 ya mbere ya APR FC ni bimwe mu byaranze umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League.
SPORTS

Gutanga ibihembo, amanota 3 ya mbere ya APR FC ni bimwe mu byaranze umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League.

Ku wa 18 Nzeri 2025 habaye umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League kuri Stade ya Kigali Pelé, hakinwa imikino ya Gorilla FC yanganyije na Mukura VS 1-1, na APR FC yatsinze Gicumbi FC 2-1. Mbere y’imikino, Rwanda Premier League yatangaje ubufatanye n’ikigo PoBox Rwanda mu gutanga ibihembo by’umufana w’umukino, umukinnyi w’icyumweru n’umukinnyi w’umwaka. Umufana Emmanuel Mugabo wa Gorilla FC na Umutoni Françoise wa Gicumbi FC bahawe igihembo cya Fan of the Match buri wese ahabwa 25,000 Rwf. Ibi ni intambwe nshya muri shampiyona, aho hatangiye guhembwa abafana n’abakinnyi mu buryo butari busanzwe. APR FC yabonye intsinzi igoranye ibifashijwemo na Denis Omedi ku munota w’inyongera, mu gihe Gorilla FC yanganyije na Mukura VS. Mu gihe umunsi wa 2 utararangira, Gorilla FC niyo iyoboye by’agateganyo n’amanota 4, naho Rayon Sports ntiyakinnye kubera amarushanwa ya CAF Confederation Cup.

Ese noneho ko amafaranga yabonetse shampiyona y’u Rwanda 2025-2026 yaba igiye gukomera?
SPORTS

Ese noneho ko amafaranga yabonetse shampiyona y’u Rwanda 2025-2026 yaba igiye gukomera?

Ku wa 19 Nzeri 2025, Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano n’uru ruganda Roots Investment Group Ltd, rwiyemeje kugenera ibihembo abakinnyi n’abatoza bitewe n’uko bitwaye neza mu mikino. Aya masezerano y’umwaka umwe (2025-2026) akurikirana n’ayindi Rwanda Premier League yasinyanye n’ikigo PoBox, aho umukinnyi wahize abandi mu cyumweru azajya ahabwa 200,000 Rwf, umukinnyi w’umwaka azahabwa imodoka nshya ifite agaciro ka 15 miliyoni Rwf, naho umufana witwaye neza ku mukino azajya ahabwa 25,000 Rwf. Ibi bihembo bikomeye bigaragaza ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri kuzana amahirwe mashya y’imari, bigatuma amarushanwa arushaho gushimisha no guhatana ku rwego rwo hejuru, byiyongera ku mafaranga Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice aherutse gutangaza ku makipe 8 ya mbere, harimo miliyoni 80 Rwf ku itsinda ryatsinze shampiyona.

Uko abakinnyi n’abatoza b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye.
SPORTS

Uko abakinnyi n’abatoza b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye.

Nubwo u Rwanda rumaze kugira abakinnyi benshi bakina hanze mu mashampiyona akomeye muri Afurika no hanze yayo, umubare w’abatoza b’Abanyarwanda bakorera hanze uracyari muto. Muri bo harimo Mashami Vincent utoza Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, watangiye shampiyona atsindwa na KMC FC 1-0. Ku bakinnyi, Mugisha Bonheur akomeje kwigaragaza neza muri Al Masry yo mu Misiri, aho yafashije iyi kipe gutsinda Ghazl Al Mahala 2-1, Al Masry ikaba iyoboye shampiyona by’agateganyo. Ntwali Fiacre ukinira Kaiser Chiefs muri Afurika y’Epfo akomeje kubura umwanya wo gukina nubwo ikipe ye itsindwa, ariko impinduka ku batoza zishobora kumufasha. Mu Bubiligi, Hakim Sahabo na Samuel Guerette bakomeje kubona iminota mike yo gukina nubwo amakipe yabo yitwara neza. Muri Tunisia, Nshuti Innocent akomeje guhabwa umwanya muri Zarzis iri mu makipe ya mbere, mu gihe Ishimwe Anicet we akomeje kubura amahirwe muri Olympic de Beja iri mu myanya ya nyuma.

Kugaruka Kwa Finale ya 2012, Ishusho y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2025-2026
SPORTS

Kugaruka Kwa Finale ya 2012, Ishusho y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2025-2026

Irushanwa rya UEFA Champions League ryongeye gutangira mu ijoro ryakeye rikomeza no kuri uyu wa Gatatu, aho imikino ya mbere yabayemo nta gutungurwa gukomeye kwabaye ku makipe akomeye. Uyu munsi hateganyijwe indi mikino ikomeye irimo kongera guhura kwa Chelsea na Bayern Munich, bakongera kwibuka final ya 2012. Mu mikino yabaye, Arsenal yatsinze Athletic Club 2-0, Real Madrid itsinda Olympique de Marseille 2-1, Juventus inganya na Borussia Dortmund 4-4, Tottenham Hotspur itsinda Villarreal 1-0, Qarabag FK itsinda Benfica 3-2 naho Union St. Gilloise itsinda PSV Eindhoven 3-2. Nyuma yo gutsindwa, umutoza wa Benfica Bruno Lage yahise yirukanwa. Arsenal yatangiye neza irushanwa igaragaza ubwinshi bw’ibisubizo ifite, mu gihe Real Madrid yabonye intsinzi igoranye, ikaburamo kapiteni Dani Carvajal wahawe ikarita itukura. Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe indi mikino irimo Bayern Munich vs Chelsea, Liverpool vs Atletico Madrid, PSG vs Atalanta, Ajax vs Inter, ndetse n’indi irimo Olympiacos vs Pafos FC na Slavia Prague vs Bodø/Glimt, bikaba byitezweho imikino ishyushye.

Ni nde wo kwitega muri UEFA Champions League 2025-2026?
SPORTS

Ni nde wo kwitega muri UEFA Champions League 2025-2026?

Irushanwa rya UEFA Champions League 2025/2026 riratangira ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, rihuza amakipe 36 yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’Uburayi, aho azahatana ashakamo abiri bazagera ku mukino wa nyuma uzabera i Budapest muri Hongiriya ku wa 30 Gicurasi 2026. Aya marushanwa akunzwe cyane ku isi ya ruhago ahurizamo amakipe akomeye, aho abasesenguzi bemeza ko uyu mwaka ushobora kwiharirwa n’amakipe yo mu Bwongereza arimo Arsenal, Liverpool, Manchester City na Chelsea, bitewe n’uburyo yiyubatse n’ishoramari rikomeye ku isoko ry’abakinnyi. Arsenal iri mu makipe ahanzwe amaso kubera uburyo yiyubatse n’abakinnyi bashya binjiye, mu gihe Liverpool na Manchester City na zo zitezweho kuzitwara neza. Chelsea, iherutse gutwara igikombe cy’isi cy’amakipe, nayo ifatwa nk’umukandida ukomeye. Mu Espagne, Real Madrid ifite amateka akomeye muri iri rushanwa (ibikombe 15) izaba iyobowe na Mbappé na Vinícius Jr, mu gihe FC Barcelona ya Hansi Flick nayo ihabwa amahirwe yo kugera kure. Bayern Munich yo mu Budage ikomeje kuba imwe mu zihora zihanganye muri Champions League, ubu iyobowe na Vincent Kompany na Harry Kane. Paris Saint-Germain, iheruka kwegukana igikombe, nayo ihabwa amahirwe yo kwisubiza iki gikombe iyobowe na Ousmane Dembélé

APR FC itsindiye umwanya wa gatatu muri CECAFA KAGAME CUP 2025.
SPORTS

APR FC itsindiye umwanya wa gatatu muri CECAFA KAGAME CUP 2025.

APR FC yegukanye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo gutsinda KMC FC yo muri Tanzania 1-0, igitego cyatsinzwe na Memel Raouf Dao ku munota wa 45, ku mupira yatangiwe na Yussif Dauda. Ni intambwe ikomeye ku makipe y’u Rwanda, kuko hashize imyaka 11 ikipe yo mu Rwanda iheruka kubona uyu mwanya, kuva mu 2014 ubwo Police FC yatsindaga KCCA yo muri Uganda. APR FC yahembwe ibihumbi 10 by’amadorali, mu gihe ikipe itwara igikombe ihembwa ibihumbi 30 naho iya kabiri igahabwa ibihumbi 20 by’amadorali. Umukino wa nyuma uzahuza Singida Black Stars yo muri Tanzania na Al Hilal yo muri Sudan. APR FC igiye guhita yerekeza ku myiteguro ya CAF Champions League, aho izakira Pyramids FC ku wa 1 Ukwakira 2025 saa 14:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

gusukura imihanda no gukuraho dodani imyiteguro ya UCI i Kigali irakataje
SPORTS

gusukura imihanda no gukuraho dodani imyiteguro ya UCI i Kigali irakataje

Mu myiteguro yo kwakira UCI Road World Championships 2025, u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali rukomeje ibikorwa byo gutunganya no gutegura ahazabera iri siganwa rikomeye ku rwego rw’isi. Ibyo birimo gusukura imihanda, gusiga amarangi agaragaza imbibi z’imihanda no gukuraho dodani zitari ngombwa kugira ngo abazasiganwa babone umutekano n’ubwisanzure. Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe irushanwa rizaba riri kuba, amashuri azafungwa by’agateganyo, abakozi bagasabwa gukorera mu rugo, hanategurwe fan zones zo kwakira abafana. Izi ngamba zigamije kugaragaza Kigali nk’umujyi ukeye, utekanye kandi ushoboye kwakira ibirori mpuzamahanga, bityo bikomeza gushimangira isuku, umutekano n’umuco wo kwakira neza abashyitsi.

Page 1
Next