i Ndora ntibazongera gutegereza igihe cy'imvura: Abahinzi ba Ndora bungutse uburyo bwo kuhira
Umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba watashywe i Ndora uzafasha abahinzi kuhira hegitari 12 bakoresheje amazi abikwa muri damsheet ifite ubushobozi bwa 2,500m³, bityo bongere umusaruro kandi bahinge ibihe byose by’umwaka.