Menya kigali sky wheel uruziga rwa mbere runini mu Rwanda rugiye kuzamurwa i Kigali
Kigali Sky Wheel ni umushinga udasanzwe uri gutegurwa mu mujyi wa Kigali ugamije guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro. Uzaba ari uruziga rurerure rwa metero 55 ruzafasha abantu kureba ubwiza bw’umujyi wa Kigali bavuye hejuru, rukazaba ari urwa mbere mu Rwanda kandi rumwe mu manini muri Afurika y’Iburasirazuba. Rutewe kuzura bitarenze impera z’umwaka wa 2025, rukazubakwa ku Inzovu Mall hafi ya Kigali Convention Centre. Uyu mushinga uzatanga akazi, wongere ahantu nyaburanga, kandi ugaragaze Kigali nk’umujyi w’iterambere n’udushya ku rwego mpuzamahanga.