OTHERS
Nyuma y’imyaka itatu y’urukundo rushingiye ku bwubahane, ubwitange n’inzozi bahuriyeho, Byamungu Dieudonne Marshall na Irabaruta Claudine Dinah basezeranye mu bukwe bwiza bwabereye i Kigali ku wa 12 Nyakanga 2025. Urukundo rwabo rwakuze buhoro buhoro binyuze mu kumenyana neza no guhuza imiryango yombi, bigera aho bafata icyemezo cyo kurushinga burundu.
Ubukwe bwabo bwatangiye n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Igitego Hotel, wakurikiwe n’isezerano ryo gusezerana imbere y’Imana muri Four Square Gospel Church i Kimironko, aho bahamije indahiro yo kubana mu byiza no mu bikomeye. Ibirori byakomereje ku Igitego Hotel mu byishimo byinshi, indirimbo, imbyino n’impano byagaragaje urukundo n’inkunga byahawe aba bageni.
Ubukwe bwabo bwari ishimwe ry’Imana, ababyeyi n’inshuti zababaye hafi, bugaragaza umusingi ukomeye w’urugo rushya rushingiye ku rukundo, icyubahiro n’ubufatanye. Lazizi News yabifurije urugo ruhire, amahoro n’umugisha udashira
Esther Uwiduhaye
•
July 12, 2025
•
2 min