All Articles

20 articles found

Amerika yagabye igitero cy’indege kuri Iran
POLITICS

Amerika yagabye igitero cy’indege kuri Iran

Mu gicuku cyo ku wa 22 Kamena 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero by’indege ku hantu hatatu muri Iran hakorerwaga ibikorwa bya nucléaire, ari byo Natanz, Isfahan na Fordow. Perezida Donald Trump yatangaje ko ibi bitero byari bigamije kuburizamo umugambi wa Iran wo gukora intwaro za kirimbuzi, kandi ashimangira ko byageze ku ntego yabyo.

Indege za B-2 za America zerekeje Diego Garcia mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwo hagati
POLITICS

Indege za B-2 za America zerekeje Diego Garcia mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwo hagati

Indege za gisirikare za Amerika zo mu bwoko bwa B-2 Spirit (stealth bombers) zatangiye kwimurwa zivuye ku kigo cya Whiteman Air Force Base muri Missouri zerekeza ku kigo cya Diego Garcia mu nyanja y’Abahinde. Ibi byagaragaye mu makuru akurikirana indege mu kirere, agaragaza ko izo B-2 zifashijwe n’indege zitanga lisansi mu kirere, ikimenyetso cy’igikorwa cyateguwe kandi gikomeye. Iki gikorwa kibaye mu gihe Amerika iri kongera ibikoresho n’ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Burayi, bitewe n’impungenge zishingiye ku bikorwa bya Iran mu byerekeye intwaro za kirimbuzi. Harimo n’ubwato bunini bwa gisirikare bwa Amerika buri hafi y’ako karere, byiyongera ku ndege z’intambara n’izikurikirana amakuru zoherejweyo.

Indege zitwaye ibikoresho by’igisirikare zageze muri Isiraheli
INTERNATIONAL

Indege zitwaye ibikoresho by’igisirikare zageze muri Isiraheli

Indege nyinshi z’Amerika zitwaye intwaro n’ibikoresho by’igisirikare zageze muri Isiraheli kugira ngo zishyigikire ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo za Isiraheli (IDF) mu ntambara na Iran. Kugeza ubu indege 14 zarahageze, izindi 800 zagiye ziyongeraho mu bihe byashize.

RWANDA Air yaguriwe inzira z’ingendo mu bihugu 12 bishya
POLITICS

RWANDA Air yaguriwe inzira z’ingendo mu bihugu 12 bishya

Guverinoma y’u Rwanda yemeje amasezerano mashya yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati yayo n’ibihugu 12, bituma RwandAir yemerewe gukora ingendo z’indege zijya cyangwa ziva muri ibyo bihugu. Ibyo bihugu birimo Eswatini, Guinea, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Ubufaransa, Georgia, Pologne, Oman, Suriname na Canada.

Ese Gehinomu ni ahantu h’ibihano cyangwa  n'ikigereranyo? Ibyo Bibiliya ivuga nicyo abahanga babitekerezaho
RELIGION

Ese Gehinomu ni ahantu h’ibihano cyangwa n'ikigereranyo? Ibyo Bibiliya ivuga nicyo abahanga babitekerezaho

Gehinomu rikomoka kuri “Ge Hinnom,” ahahoze hatambirwa ibitambo i Yerusalemu, nyuma rihinduka ishusho y’igihano. Yesu yarivuze nk’ahantu ho kurimbuka kw’iteka ku batizera, mu gihe abakiranutsi bahabwa ubugingo buhoraho. Abahanga bamwe barifata nk’ahantu nyakuri, abandi nk’ikimenyetso cyo gutandukana n’Imana. Ni umuburo n’ubutumire bwo kwihana no kwakira agakiza.

Umuryango wa RDF wakiriye abasirikare bashya basoje amasomo
EDUCATION

Umuryango wa RDF wakiriye abasirikare bashya basoje amasomo

Ku wa 19 Kamena 2025, mu Kigo cya gisirikare cya Nasho habereye umuhango wo kwakira abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze y’amezi atandatu. Abasoje berekanye ubumenyi bahawe, Gen Mubarakh Muganga n’abandi bayobozi babashimiye, babasabye kubahiriza indangagaciro za RDF no gukorera hamwe, ndetse bitegure no gukorera mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ingamba z’u Rwanda ku bibazo byaterwa n’intambara ya Israel na Iran.
POLITICS

Ingamba z’u Rwanda ku bibazo byaterwa n’intambara ya Israel na Iran.

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kwitegura ingaruka zishobora guterwa n’intambara hagati ya Israel na Iran, cyane cyane ku isoko rya peteroli. Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko hashyizweho itsinda rigenzura buri munsi uko ibikomoka kuri peteroli byinjira mu gihugu n’uko bibitswe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo byaturuka ku gufungwa kw’inzira ya Hormuz, inyuzwamo igice kinini cya peteroli ku Isi.

President Macron araburira umuryango w’ubumwe bw’uburayi ko bishobora kurangira usenyutse.
INTERNATIONAL

President Macron araburira umuryango w’ubumwe bw’uburayi ko bishobora kurangira usenyutse.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashimangiye ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uhura n’abanzi benshi imbere n’inyuma, ibyo bikaba bishobora kuwugiraho ingaruka zikomeye. Mu ruzinduko rwe i Berlin, yashishikarije gushyiraho ingufu z’uburinzi mu matora y’Uburayi kandi yibukije ko hari abanyagihugu bugarijwe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, abimukira n’ingaruka za COVID-19. Perezida w’Ubudage, Frank-Walter Steinmeier, yemeje ko hari ikibazo gikomeye cyo gukomeza ubumwe n’ubumwe bwa demokarasi mu Burayi.

Trump yemeje umugambi wo kugaba igitero kuri Iran ariko ntiyatangaje igihe nyacyo
INTERNATIONAL

Trump yemeje umugambi wo kugaba igitero kuri Iran ariko ntiyatangaje igihe nyacyo

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yemeye umugambi w’ibanga wo kugaba igitero ku kigo cya nucléaire cya Iran, Fordow, ariko ntiyatanze itegeko rya nyuma. Ubutumwa bwe bwateye benshi impungenge, mu gihe indege n’intwaro ziremereye ziteguye kugaba igitero. Iran yavuze ko itazemera igitutu, naho ibihugu by’Uburayi n’abanyapolitiki bamwe ba Amerika basaba Trump gusuzuma ingaruka z’iki gikorwa ku mahoro mpuzamahanga.

Intambara ya Israel na Palesitine yazamutse Iran nayo yinjiye mu rugamba
INTERNATIONAL

Intambara ya Israel na Palesitine yazamutse Iran nayo yinjiye mu rugamba

Intambara imaze iminsi irindwi hagati ya Israel na Palestine yakajije umurego ubwo Iran yatangiraga igitero cyo kwihimura nyuma y’ibitero bya Israel ku bigo bya nucleaire bya Iran. Ibi byasize abantu barenga 200 bishwe muri Israel, naho Gaza hakomeje kuba ubuzima bukomeye ku basivile.

Amakimbirane hagati ya Isiraheli n’igihugu cyahoze ari ubwami bw’Abaperesi.
POLITICS

Amakimbirane hagati ya Isiraheli n’igihugu cyahoze ari ubwami bw’Abaperesi.

Amakimbirane hagati ya Iran n’Isiraheli ashingiye ku mateka maremare y’ubucuti bwahindutse ubwanzi. Mu kinyejana cya 6 mbere ya Yesu, Abaperesi bayobowe na Cyrus the Great bari inshuti z’Abisirayeli, ndetse yafashije Abisirayeli bari barajyanywe bunyago i Babuloni kugaruka i Yerusalemu no kongera kubaka urusengero rwabo. Ibi byateje umubano mwiza wubakiye ku bwubahane n’icyizere.

Donald Trump yavuye kare mu nama ya G7 kubera intambara iri hagati ya Israel na Iran
INTERNATIONAL

Donald Trump yavuye kare mu nama ya G7 kubera intambara iri hagati ya Israel na Iran

Perezida Trump yavuye mu nama ya G7 i Kananaskis ajya i Washington DC kubera intambara ikaze hagati ya Israel na Iran. Yahisemo gushyira imbere ibikorwa byo gukumira Iran kubona intwaro za kirimbuzi aho gushyigikira itangazo rya G7 risaba guhagarika imirwano. Mu mirwano, ibitero bya Israel byahitanye abantu barenga 224 muri Iran, mu gihe Iran yasubije ibitero muri Israel igahitana 24. Amerika yashyize ku murongo ingabo n’ubwirinzi bwo mu kirere mu karere, mu gihe ibihugu bya G7 n’U Bushinwa byasaba ibiganiro n’amahoro.

Umukino wa gicuti mpuzamahanga uzahuza abakinnyi bakanyujijeho b’ibyamamare kuri Pele Stadium.
SPORTS

Umukino wa gicuti mpuzamahanga uzahuza abakinnyi bakanyujijeho b’ibyamamare kuri Pele Stadium.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abahoze bakinnyi b’ibyamamare Amavubi Legends izakina umukino wa gicuti mpuzamahanga n’ikipe y’igihugu ya Uganda y’abahoze bakinnyi Flair 50 FC. Uyu mukino uzabera kuri Pele Stadium ku wa 21 Kamena 2025 saa 10:00 za mu gitondo. Byatangajwe na FERWAFA, aho Perezida wa FAPA Eric Murangwa Eugene yavuze ko uyu mukino ari ishema kandi uzafasha guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Uganda. Ku ruhande rw’u Rwanda, hitezwe abakinnyi bazwi nka Haruna Niyonzima, Eric Nshimiyimana na Jimmy Mulisa, mu gihe Uganda izaba ihagarariwe n’abakinnyi barimo Emmanuel Okwi na Sam SSIMBWA. Imikino nk’iyi igamije gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Inyoni ni abaganga batavuga
ENVIRONMENT

Inyoni ni abaganga batavuga

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya King’s College London bwerekanye ko kumva amajwi y’inyoni bifasha kugabanya stress n’agahinda gakabije, bigatuma ubwonko n’umubiri bituza. Dr. Andrea Mechelli yavuze ko ibi bigira impinduka nziza ku bwonko, by’umwihariko ku gice gishinzwe gutuza no kugenzura imikorere y’umubiri. Inyoni rero ntizifite akamaro gusa ku bidukikije, ahubwo zifasha no mu buzima bwo mu mutwe, bikaba byifashishwa n’ibigo bitanga ubuvuzi bwo guturisha abantu (relaxation therapy). Kumva amajwi y’inyoni ni intambwe nziza yo kwisubiza umutuzo no kwivura stress.