Trump yashimye Perezida wa Liberia kuvuga icyongereza neza bitera impaka ku mugabane wa Afrika
Perezida Donald Trump yashimye Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, ku buryo avuga Icyongereza, amagambo yateje impaka muri Afurika aho benshi bayafashe nk’agasuzuguro, kuko Icyongereza ari ururimi rw’igihugu cya Liberia. Nubwo White House yavuze ko byari ishimwe, bamwe mu Banyafurika n’abadipolomate bagaragaje ko ayo magambo agaragaza kudasobanukirwa amateka n’indimi za Afurika. Perezida Boakai we ntiyabifashe nabi, ahubwo agaragaza ko ashyigikiye Trump.