Others

10 articles found

Ese ibyo Steve Harvey avuga nibyo?Afurika ifite byose kugeza nubwo itakenera inkunga!
OTHERS

Ese ibyo Steve Harvey avuga nibyo?Afurika ifite byose kugeza nubwo itakenera inkunga!

Umunyamerika Steve Harvey yavuze ko Afurika ifite umutungo kamere uhagije (peteroli, gaze, zahabu, ibiribwa n’amatungo) kandi itagomba gutumiza ibintu hanze. Yagaragaje ko umugabane ushobora kwigira no gutera imbere mu gihe cyizera ubushobozi bwawo kandi gikanguka ku bikomere by’ubusahuzi bw’ibihugu by’Iburengerazuba. Harvey yashishikarije urubyiruko gufata iya mbere mu gutekereza ku hazaza h’umugabane no kwizera ubushobozi bwawo.

Burya puwavuro ntizikora nk’ibirungo gusa
OTHERS

Burya puwavuro ntizikora nk’ibirungo gusa

Puwavuro (Bell pepper/Poivron) ni imboga zikura ku giti kigufi, zigira amabara atandukanye nk’icyatsi, umutuku n’umuhondo bitewe n’uko zakuze. Ziribwa mbisi cyangwa zitetse, zikungahaye kuri vitamin C na A bifasha umubiri n’amaso, zirimo fibre ituma igogora rikora neza kandi zongera uburyohe n’impumuro mu mafunguro.

Urukundo: Icyemezo kiruta amarangamutima
OTHERS

Urukundo: Icyemezo kiruta amarangamutima

Albatross asobanura ko urukundo nyakuri rutagomba gushingira ku marangamutima ahindagurika, ahubwo ruba ari icyemezo n’isezerano umuntu afata. Avuga ko gufata urukundo nk’amarangamutima gusa bituma imibanire idaramba, kuko amarangamutima ashobora guhinduka bitewe n’ibihe. Urukundo rw’ukuri rusaba kwiyemeza, kwihangana, kuganira no gukomeza kubaha no kuba indahemuka ku mukunzi mu bihe byiza n’ibibi. Nubwo umubano utajya uhora woroshye, umuntu wiyemeje urukundo arakomeza kuwubaka ku kuri n’ubudahemuka, bityo urukundo rukarenga amarangamutima rukaba icyemezo gihamye.

Impamvu dukenera abakunzi mu buzima bwacu?
OTHERS

Impamvu dukenera abakunzi mu buzima bwacu?

Abantu bakeneye abakunzi kuko umutima w’umuntu ushaka kurushaho kumvwa, kwitabwaho no gukundwa, birenze amafaranga cyangwa inshuti zisanzwe. Umukunzi atuma umuntu yumva atari wenyine, akagira uwo abwira akamuri ku mutima, kandi akiyakira uko ari. Urukundo rutuma ubuzima buryoha, rukongera agaciro umuntu yiyumva, kandi rukaba isoko y’ihumure n’inkunga mu bihe bigoye. Umukunzi mwiza afasha gutekereza neza, kugaruka mu murongo no guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima. Byongeye, urukundo rutuma umuntu yiyubaka, agaharanira kuba mwiza kurushaho, kandi rukamufasha kubaka icyerekezo cy’ejo hazaza. Nubwo umuntu ashobora kubaho adafite umukunzi, urukundo nyarwo rutuma ubuzima burushaho kugira ishingiro n’umunezero.

Nari nzi ko ari ibisanzwe, ariko ibimenyetso byamunyeretse nk’umukunzi w’ukuri
OTHERS

Nari nzi ko ari ibisanzwe, ariko ibimenyetso byamunyeretse nk’umukunzi w’ukuri

Inkuru igaragaza ko urukundo nyakuri rutagaragarira mu magambo cyangwa mu byo umuntu akora gusa, ahubwo rugaragarira mu kwitonda, kwita ku wundi no kumwereka ko amwitayeho mu bihe byoroshye n’ibikomeye. Umukobwa wagaragaje ko yitaye ku mutima w’umusore atamubwiye gusa ibyo yifuza, ahubwo amubona, amubaza uko ameze, akamwubaha no kumutega amatwi. Ibyo bintu bito ariko bifite ishingiro, nko kumenya ko wacecetse, kugusubiza ubutumwa n’ubwo ufite akazi kenshi, cyangwa kumenya niba utekereza kimwe, byose byubaka urukundo rufite icyubahiro, kwitanga no kwizerana. Inkuru yerekana ko urukundo nyakuri rutishingira ku magambo meza cyangwa impano, ahubwo ruturuka ku kwitaho, kumva, no kuba hafi uwo ukunda igihe akeneye gushyigikirwa.

Urukundo duhora twumva ubundi ni iki?
OTHERS

Urukundo duhora twumva ubundi ni iki?

Urukundo ni amarangamutima yihariye umuntu agirira undi cyangwa ikintu, akifuza ko kimeze neza, gatera imbere, kandi kumererwa neza. Ntirushingira ku nyungu, ubwiza cyangwa umutungo, ahubwo rishingira ku kwitangira, kwihanganirana no kubana n’uwo ukunda. Mu muryango n’ubuzima busanzwe, urukundo rugaragarira mu bikorwa: kumuba hafi, kumwumva, kumufasha no kumutega amatwi. Hari kandi urukundo rusumba umuntu umwe, rugakomera ku bantu bose, rugatanga impuhwe, amahoro n’ubutabera. Urukundo ni inkingi y’ubuzima, rutanga icyizere, ituze, ubumwe n’iterambere. Urukundo nyarwo rurubaka, ruratuza kandi rurakiza.

Amafaranga n’Urukundo: Ese Byombi Birajyana Cyangwa Birarwanya?
OTHERS

Amafaranga n’Urukundo: Ese Byombi Birajyana Cyangwa Birarwanya?

Ni inshuro nyinshi twumva abantu bavuga ngo “nta rukundo rutagira amafaranga”, abandi nabo bati “urukundo nyarwo ntirureba amafaranga”. Ibi bigaragaza ko abantu bafite imyumvire itandukanye ku ruhare rw’amafaranga mu mibanire y’abakundana. Ariko se, kuki amafaranga agira ijambo rikomeye mu rukundo? Ese ni ngombwa ko urukundo rufite amafaranga, cyangwa bishobora kubaho bitabaye ngombwa? Ubanza kubanza kumva ko urukundo atari amarangamutima gusa, ahubwo ari ubuzima busaba kubana, kwita ku wundi, gufatanya mu rugendo rw’iterambere, no gutunganya ejo hazaza. Muri uru rugendo, amafaranga aza nk’igikoresho cyo gufasha abo bakundana kugera ku ntego zabo. Kugira amafaranga ntabwo bivuze gukunda kubera inyungu, ahubwo ni ukugira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo urukundo rusaba. Mu buzima bwa buri munsi, amafaranga akoreshwa mu buryo bwinshi: kugura impano, gutegura umunsi w’amavuko, kujya mu biruhuko by’abakundana, gusangira amafunguro, ndetse no kwita ku muryango w’undi. Iyo ibyo byose bibuze, urukundo rushobora kuzamo umunabi cyangwa kutumvikana. Niyo mpamvu hari ubwo abantu bavuga ko “urukundo rutagira amafaranga rumeze nk’imodoka itagira essence.” Abantu benshi batangira urukundo bakiri bato, bafite inzozi nyinshi, ariko batabashije gutegura neza ejo hazaza. Iyo umwe atangiye kubona undi ntacyo yinjiza, atagira intego, cyangwa adashobora gufasha mu bibazo by’ubuzima, bitangira kumucika ku mutima. Si uko amukunda amafaranga, ahubwo aba yumva nta mutekano cyangwa ahazaza hamwe na we. Ariko kandi, hari n’aho amafaranga asenya urukundo. Iyo umwe akunda undi kubera ubutunzi gusa, igihe amafaranga ashize, n’urukundo rurashira. Ibi bigaragaza ko amafaranga atagomba kuba ishingiro ry’urukundo, ahubwo agomba kuba inkunga y’urukundo rufite indangagaciro zikomeye: urukundo nyakuri, kubahana, gufashanya no gufatanya. Bityo rero, amafaranga siyo akora urukundo, ariko aragufasha kurubungabunga. Nta cyiza nko gukundana n’umuntu mukundana byukuri, ariko mukanagira icyerekezo kimwe, mugafatanya gushaka no gusangira ibyo mubonye. Amafaranga ni ingufu zituma urukundo rukura, ariko si rwo rukundo ubwaryo. Ese wowe uratekereza ute ku ruhare rw’amafaranga mu rukundo? Twandikire kuri Lazizi.news, tuganire nk’abasomyi.

Ese Minisitiri yakundana n’umukobwa usanzwe?
OTHERS

Ese Minisitiri yakundana n’umukobwa usanzwe?

Urukundo nyarwo ntirushingira ku rwego rw’imibereho, amashuri, ubukire cyangwa ubwamamare. Iyo umutima ukunze, ukunda umuntu uko ari, atari ibyo afite. Nubwo hari imyumvire ivuga ko abantu bakomeye bagomba gukundana n’abo ku rwego rumwe na bo, urukundo rushobora kuvukira hagati y’abantu baturuka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Umuyobozi ashobora gukundana n’umukobwa usanzwe amukundira imico myiza, umutima, ubwenge kamere no kwiyoroshya, aho kumukundira izina cyangwa icyubahiro. Nubwo urukundo nk’urwo rushobora guhura n’igitutu, amagambo y’abantu n’inkeke, ntibigomba kubuza abantu gukurikira amarangamutima yabo y’ukuri. Isomo nyamukuru: urukundo rw’ukuri ruca imipaka yose y’imibereho n’icyubahiro. Imyanya n’ubukire birashira, ariko urukundo rushingiye ku mutima n’ukuri ruraramba.

Umukwe n'umugeni bisanze mumaboko ya RIB ku munsi wo gusezerana
OTHERS

Umukwe n'umugeni bisanze mumaboko ya RIB ku munsi wo gusezerana

Mu Karere ka Nyamasheke, umugabo w’imyaka 48 n’umugore w’imyaka 29 batawe muri yombi na RIB ku munsi bari bagiye gusaba no gukwa, nyuma y’uko umugore wa mbere w’uyu mugabo abimenyesheje inzego. Bombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike kuko uyu mugabo yari agifitanye isezerano n’umugore babyaranye abana batanu, mu gihe yari amaze imyaka 11 abana n’undi mugore mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyi mihango yahise ihagarikwa, bombi bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.

Yatwitswe n'umugore we nyuma yo kumufata amuca inyuma
OTHERS

Yatwitswe n'umugore we nyuma yo kumufata amuca inyuma

Muri Ghana, umugabo usanzwe ari umuganga yatwitswe na acide n’umugore we nyuma yo kumufata amuca inyuma. Uwo mugore yamumenye ko yagiye kureba ihabara rye, ahita amukurikira afata acide yari mu rugo ayimumenaho mu mugongo. Iyi acide yamwangije cyane inyama z’umugongo ku buryo gukira kwe bigoranye.

Previous
Page 4