All Articles

20 articles found

Abantu barenga 193 bahitanywe n’impanuka ebyiri z’amato muri RDC
INTERNATIONAL

Abantu barenga 193 bahitanywe n’impanuka ebyiri z’amato muri RDC

Impanuka z’amato muri RDC zikomeje kwiyongera bitewe n’amato ashaje, arenze ubushobozi kandi adafite ibikoresho by’umutekano, aho impanuka ebyiri ziherutse guhitana nibura abantu 193 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Kigali hasojwe amahugurwa mu by’imari ku bakora ubucuruzi buciriritse
ECONOMY

Kigali hasojwe amahugurwa mu by’imari ku bakora ubucuruzi buciriritse

Mu gihe cy’amezi abiri, abitabiriye bahawe amahugurwa ku bijyanye no gucunga imari neza, kongera ubumenyi-ngiro mu mikorere, ndetse no bahuzwa na za banki n’ibigo by’imari kugira ngo babone igishoro kibafasha kwagura ibikorwa byabo.

Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa by’agateganyo mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare .
EDUCATION

Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa by’agateganyo mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare .

Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali yatangaje ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa by’agateganyo kuva ku ya 21–28 Nzeri 2025 kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare. Amasomo azasubukurwa ku ya 29 Nzeri 2025, amashuri ategure gusubiza amasomo atazigishijwe kandi hifashishwe ikoranabuhanga. Ababyeyi n’abarezi barashishikarizwa gufasha abanyeshuri gufata iri rushanwa nk’isomo ry’inyongera n’uburyo bwo kwigira hanze y’ishuri.

Umwana wishyimye mu muryango utekanye, intego za Hello kids ihumure club
EDUCATION

Umwana wishyimye mu muryango utekanye, intego za Hello kids ihumure club

Abana 104 bibumbiye muri Hello Kids Ihumure Club bo mu Murenge wa Gatenga bizihije umunsi wo gusezera ibiruhuko binyuze mu biganiro, imikino n’imbyino. Iyi club yashinzwe na Gahongayire Eugénie ifasha abana, cyane cyane abahuye n’ibibazo bitandukanye, gusabana, kwigishwa indangagaciro no kongera kwisanga mu miryango yabo. Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa nka CNF, Abubatsi b’Amahoro na SOS Seruka, iyi club imaze kuba icyizere ku bana barenga 100, ikabafasha gukomeza ishuri no kugira ejo hazaza heza.

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi yamaze kugera muri Afurika Yepfo aho igiye gukina umukino wa 8 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
SPORTS

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi yamaze kugera muri Afurika Yepfo aho igiye gukina umukino wa 8 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bamaze kugera muri Afurika y’Epfo, aho bitegura gukina na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa 8 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi wa 7 Amavubi atsinzwe na Nigeria 1-0, bituma Nigeria iyarusha amanota igahita ijya imbere yayo.

Amataliki umukino wa APR FC na Pyramids uzakinirwaho yamenyekanye
SPORTS

Amataliki umukino wa APR FC na Pyramids uzakinirwaho yamenyekanye

ku wa 1 Ukwakira 2025 saa 14:00 za Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa ku wa 5 Ukwakira 2025 mu Misiri. Aya masaha yatunguye benshi kuko imikino myinshi ikinwa nijoro, bamwe bakabifata nk’amayeri ya APR FC yo gukinira ku zuba ryinshi mu gihe Pyramids FC imenyereye imikino yo nijoro.

Lamptey yatandukanye na APR FC.
SPORTS

Lamptey yatandukanye na APR FC.

Umunya-Ghana Richmond Lamptey yatandukanye na APR FC, yerekeza mu cyiciro cya mbere muri Libya mu ikipe ya Ittihad Misurata. Lamptey yari aherutse kugaruka i Kigali avuye Dar es Salaam, aho yari kumwe na APR FC muri CECAFA Kagame Cup.

Ingagi 40 nizo zizahabwa amazina mu muhango wo kwita izina
TOURISM

Ingagi 40 nizo zizahabwa amazina mu muhango wo kwita izina

Kwita Izina 2025 ku nshuro ya 20, Ingagi 40 zizahabwa amazina nibyamamare bitandukanye ,hizihizwa ubuzima bwazo, kurengera ibidukikije no guteza imbere u Rwanda mu muco n’ubukerarugendo.

Abarimo Michelle Yeoh na Yemi alade bazita amazina ingagi
TOURISM

Abarimo Michelle Yeoh na Yemi alade bazita amazina ingagi

Umuhango wa 20 wo kwita Izina wahuje abayobozi, abahanga n’abanyarwanda mu kwita amazina abana b’ingagi, werekanye umuco nyarwanda n’uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga ingagi n’ibidukikije.

RDC-Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera yakatiwe
POLITICS

RDC-Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera yakatiwe

Ku wa 02 Nzeri 2025, Urukiko Rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwakatiye Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ungana na miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika yari agenewe umushinga wa Kisangani. Yategetswe gusubiza ayo mafaranga Leta, akatirwa imyaka itatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro (imirimo nsimburagifungo), ndetse akwamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Ingengo y’imari y’akarere ka Kirehe izakoreshwa mu mwaka wa 2025-2026 yamaze kwemezwa
ECONOMY

Ingengo y’imari y’akarere ka Kirehe izakoreshwa mu mwaka wa 2025-2026 yamaze kwemezwa

Ku wa 28 Kamena 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe iyobowe na Prof. Kabera Callixte yateranye isuzuma imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2024–2025 n’itangwa ry’amasoko. Yemeje ibiciro bishya by’imisoro n’amahoro bya 2025–2026, inatora ingengo y’imari ya 34,264,307,711 Frw. Perezida yashyikirije Umuyobozi Nshingwabikorwa amabwiriza yo kuyishyira mu bikorwa neza.

Perezida wa Mozambique yasabye ko habaho urujya n’uruza rw’indege hagati ya Mozambique n’u Rwanda
POLITICS

Perezida wa Mozambique yasabye ko habaho urujya n’uruza rw’indege hagati ya Mozambique n’u Rwanda

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’urwego rw’abikorera mu Rwanda, ikaba yari umwanya wo kuganira ku mahirwe mashya y’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Kigali na Maputo. Perezida Chapo yavuze ko hakenewe ihuriro ry’indege hagati y’ibihugu byombi kugira ngo byorohereze ingendo n’ubucuruzi, anagaragaza ibyiciro by’ingenzi byo gukoreramo ubufatanye birimo ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi, inganda, ubukerarugendo n’ubukungu bwo mu mazi. Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, yavuze ko amasezerano mashya y’ubufatanye hagati ya RDB n’Ikigo cya Mozambique gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi, yashyizweho umukono ku wa 27 Kanama, azafasha urwego rw’abikorera gusangira ubunararibonye, guteza imbere inganda n’iminyururu y’agaciro, no gukurura abashoramari ku rwego rw’isi. Ubufatanye bugamije guhanga imirimo ku rubyiruko n’abagore, guteza imbere ubukungu, no kongera uruhare rw’ibihugu byombi mu iterambere rya Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Umuhanda wa Pindura–Bweyeye (Km 32) wavuguruwe neza 100%
ECONOMY

Umuhanda wa Pindura–Bweyeye (Km 32) wavuguruwe neza 100%

RTDA yatangaje ko umushinga wo kuvugurura umuhanda wa Pindura–Bweyeye wa kilometero 32 washyizwemo kaburimbo warangiye ku kigero cya 100%. Uyu muhanda worohereje ingendo n’ubuhahirane, utezimbere ubucuruzi n’imibereho y’abaturage. Unyura mu ishyamba rya Nyungwe ugera ku mupaka w’u Burundi, bikazafasha guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ishoramari mu gace wubatswemo.