Habaye inteko rusange y’Inama y’igihugu y’urubyiruko(NYC)
Rwiyemezamirimo Jean Claude Dufatanye, ukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Made in Rwanda, yasangije urugendo rwe mu iterambere, agaragaza ko kuva 2018-2020 yegukanye ibihembo bitandukanye byo kwihangira imirimo ndetse n’ibihembo bya Youth Connekt 2024-2025 bingana na miliyoni 21. Yavuze ko yahuye n’imbogamizi zirimo ubushobozi buke bwo kugura ibikoresho, ariko akomeza guhatana, afashwa n’inkunga za Leta, kandi akuraho ijwi ry’abamuca intege.