Umuhanzi ukomeye mu birori byo guha ikipe ya APR FC igikombe
Umuhanzi w’Umunya-Uganda Jose Chameleon ategerejwe kuririmba mu birori byo guha APR FC igikombe cya shampiyona biteganyijwe ku wa 28 Gicurasi 2025. Ibi bibaye nyuma y’igitaramo aherutse gukorera i Kigali muri BK Arena, aho yasusurukije Abanyarwanda. Ibirori bizaba nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona w’umwaka w’imikino wa 2024–2025, uhuza APR FC na Musanze FC ku munsi wa 30. APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 23 kuva yashingwa mu 1995, kikaba n’icya 6 ikurikiranya kuva mu 2020. Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo.