Trump yavuze ko ababaye ariko atarahagarika imikoranire na Putin
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko nubwo atishimiye imyitwarire ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, atigeze ahagarika burundu icyizere n’amahirwe yo gukorana na we mu gihe kizaza. Mu kiganiro na BBC, Trump yavuze ko politiki mpuzamahanga isaba gukomeza ibiganiro n’ibihugu mutumvikana, igihe byaba bifitiye inyungu igihugu. Yemeye ko umubano wa Amerika n’u Burusiya wagizwe n’ibibazo byinshi, ariko ashimangira ko adashaka gufunga inzira zose z’imikoranire na Putin. Aya magambo aje mu gihe Trump akunze kunengwa kubera umubano yigeze kugira na Putin, ariko we akagaragaza ko n’ubwo hari ibyo atemeranya na weho, ibiganiro bikomeza kuba ingenzi.