OTHERS
Urukundo si ukwemererwa gusa, ni ukumenya kurugumana. Abasore benshi bibeshya ko iyo umukobwa yemeye urukundo byose biba birangiye, nyamara urukundo rusaba kwitabwaho buri munsi. Umukobwa akeneye kumvwa, kwitabwaho no guhabwa agaciro. Iyo atumva ko ibyo avuga bifite agaciro, atangira kwigunga buhoro buhoro.
Amagambo meza n’ihumure ni ingenzi kuko atuma yumva akundwa kandi yizerwa. Ibyo si iby’igihe gito, bigomba guhoraho. Byongeye, umukobwa akeneye kugaragara mu hazaza hawe; kumwereka ko atari uw’igihe gito bituma yumva atekanye kandi yizeye urukundo.
Iyo ibi byose bititaweho, umukobwa ntagenda rimwe: urugwiro, ikizere n’urukundo bigabanuka gahoro gahoro kugeza atagishaka kuganira cyangwa kwegera uwo bakundana. Ariko ibi byose byakumirwa, iyo umuhungu ahisemo gutanga urukundo ruhamye, rufite icyerekezo kandi rwita ku mutima w’umukobwa.
Isomo nyamukuru: iyo umukobwa atagishaka kuvugisha cyane, akenshi si amakimbirane, ni ugutangira kwiyaka buhoro buhoro.
Esther Uwiduhaye
•
July 10, 2025
•
2 min