Technology

20 articles found

Abantu Bongeye Gusubira ku Kwezi Nyuma y’imyaka irenga 50
TECHNOLOGY

Abantu Bongeye Gusubira ku Kwezi Nyuma y’imyaka irenga 50

Ku wa 1 Mata 2026, ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iby’ikirere, NASA, cyanditse amateka mashya gitangiza urugendo rwa Artemis II, rugamije gusubiza abantu mu rugendo rugana ku Kwezi nyuma y’igihe kirekire cyane.

Impamvu telefone yawe ituma udafatisha umunsi
TECHNOLOGY

Impamvu telefone yawe ituma udafatisha umunsi

Kwihutira gufata telefone ukibyuka, cyane cyane kureba WhatsApp n’imbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka mbi ku mutuzo w’umutwe, imitekerereze n’imikorere ya buri munsi. Bituma umuntu atangira umunsi afite stress, yiyigereranya n’abandi, atakaza umwanya n’icyerekezo cy’ubuzima bwe.

Ikoranabuhanga Inkingi y’Iterambere Rirambye
TECHNOLOGY

Ikoranabuhanga Inkingi y’Iterambere Rirambye

Ikoranabuhanga ryahinduye cyane uburyo serivisi z’ubuvuzi n’uburezi zitangwamo, rigabanya igihe, urugendo n’ikiguzi byasabwaga kugira ngo abaturage bazibone. Mu buvuzi, uburyo bwo kuvugana n’abaganga hifashishijwe telefoni, ikoreshwa rya dosiye za digitali (EMR) n’ikusanyamakuru rigezweho byongereye ireme ry’ubuvuzi, bigabanya amakosa kandi byorohereza gukurikirana no gukumira indwara hakiri kare. Mu burezi, ikoranabuhanga ryatumye amashuri agerwaho n’interineti n’ibikoresho bya digitali, abarimu bahabwa amahugurwa, n’abanyeshuri babona amasomo binyuze kuri e-learning n’iyakure, cyane cyane mu bihe by’ingorane nka COVID-19. Ibi byafashije kugabanya icyuho hagati y’icyaro n’umujyi no kongera ireme ry’uburezi. Muri rusange, ikoranabuhanga rikomeje kuba inkingi y’iterambere rirambye, rifasha abaturage kubona serivisi zingana kandi rigashyigikira ejo hazaza h’igihugu.

Imodoka nshya yo gusukura imihanda yageze mu Mujyi wa Kigali ikoranabuhanga rishya mu kwimakaza isuku.
TECHNOLOGY

Imodoka nshya yo gusukura imihanda yageze mu Mujyi wa Kigali ikoranabuhanga rishya mu kwimakaza isuku.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwatangiye gukoresha imodoka igezweho isukura imihanda ya kaburimbo idatera ivumbi, ikoresheje amashanyarazi n’ikoranabuhanga ryo gukurura no gukusanya imyanda mu buryo butangiza ibidukikije. Iyi modoka inafite amapompo yo koza amapine y’imodoka mbere yo kwinjira mu mihanda isukuye kandi imena imyanda mu buryo bwikora.

Ese koko Enterineti yagufasha kubona akazi wifuza?
TECHNOLOGY

Ese koko Enterineti yagufasha kubona akazi wifuza?

Enterinete yahinduye uburyo bwo gushaka akazi, ikuraho gukenera kuzenguruka ibiro cyangwa gukoresha amatangazo yo mu binyamakuru. Ubu umuntu ashobora gusaba akazi ari mu rugo akoresheje imbuga zifasha gutoranya akazi akurikije ubushobozi, aho gukorera n’umushahara yifuza.

Inama Nyafurika ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu Buhinzi
TECHNOLOGY

Inama Nyafurika ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu Buhinzi

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangije ku mugaragaro Inama Nyafurika ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi (ACAT 2025) iri kubera muri Kigali Convention Center kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Kamena 2025, ifite insanganyamatsiko igaruka ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi bw’ejo hazaza bwa Afurika.

 Umugenzuzi Mukuru w’Imari atunga agatoki ikibazo muri sisitemu ya NIDA
TECHNOLOGY

Umugenzuzi Mukuru w’Imari atunga agatoki ikibazo muri sisitemu ya NIDA

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, igaragaza ikibazo gikomeye mu mikorere ya NIDA aho bamwe mu baturage bahabwa nimero nshya z’indangamuntu igihe cyose basabye gusimbuza ikarita yatakaye cyangwa gukosora amakosa.

 Habaye inteko rusange y’Inama y’igihugu y’urubyiruko(NYC)
TECHNOLOGY

Habaye inteko rusange y’Inama y’igihugu y’urubyiruko(NYC)

Rwiyemezamirimo Jean Claude Dufatanye, ukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Made in Rwanda, yasangije urugendo rwe mu iterambere, agaragaza ko kuva 2018-2020 yegukanye ibihembo bitandukanye byo kwihangira imirimo ndetse n’ibihembo bya Youth Connekt 2024-2025 bingana na miliyoni 21. Yavuze ko yahuye n’imbogamizi zirimo ubushobozi buke bwo kugura ibikoresho, ariko akomeza guhatana, afashwa n’inkunga za Leta, kandi akuraho ijwi ry’abamuca intege.

Gukora cyane bishobora Guhindura ubuzima bwa Benshi
TECHNOLOGY

Gukora cyane bishobora Guhindura ubuzima bwa Benshi

Ubushobozi bwo gukora cyane bufatwa nk’intwaro ikomeye ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu, kabone n’iyo yaba atangiriye hasi. Umurava, kwihangana no gukunda akazi bifasha abantu, cyane cyane urubyiruko, kugera ku ntsinzi, kubaka icyizere, no kwigira ibisubizo aho gutegereza ubufasha. Ubushakashatsi n’ubuhamya bwerekana ko gukora cyane bitanga inyungu z’igihe kirekire, bifasha umuntu kwihangira umurimo no kuba icyitegererezo mu muryango.

 Umuvuduko w’Itumanaho w’Agatangaza!
TECHNOLOGY

Umuvuduko w’Itumanaho w’Agatangaza!

Mu Rwanda hatangiye kugeragezwa ikoranabuhanga rya 5G, rifite ubushobozi bwo gutanga interineti yihuta inshuro 100 ugereranyije na 4G. Ibi byorohereza abaturage n’ibigo gukoresha interineti itagira kudindira, harimo kureba videwo mu bwiza buhanitse.

Ese birashoboka ko hari imirimo AI idashobora gusimbura ?
TECHNOLOGY

Ese birashoboka ko hari imirimo AI idashobora gusimbura ?

Iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) rikomeje gutera impungenge ku hazaza h’akazi, ariko Bill Gates yagaragaje ko hari imirimo itazapfa gusimburwa na AI. Muri yo harimo abakora porogaramu, kuko AI ikeneye abantu bayiyobora kandi bagakemura ibibazo bya tekiniki; abaganga b’ubuzima bwo mu mutwe n’abajyanama, kuko imirimo yabo ishingiye ku kumva amarangamutima n’impuhwe AI idafite; ndetse n’abahanzi n’abanditsi, kuko ubugeni n’uburambe bw’ubuzima bwa muntu bidashobora gusimburwa n’imashini.

Hagiye gutangizwa ku mugaragaro ibizamini ngiro 2024/2025 ku rwego rw’igihugu
TECHNOLOGY

Hagiye gutangizwa ku mugaragaro ibizamini ngiro 2024/2025 ku rwego rw’igihugu

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, Minisiteri y’Uburezi binyuze muri NESA yatangije ku mugaragaro ibizamini ngiro (practical exams) ku rwego rw’igihugu ku banyeshuri bo mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, ku kigo ESSA Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro. Umunyamabanga wa Leta Madamu Irere Claudette niwe watangije uyu muhango. Ibizamini by’ubumenyi ngiro bizakorwa kuva ku wa 19 Gicurasi kugeza ku wa 6 Kamena 2025, bikazitabirwa n’abanyeshuri 63,701 bo mu mashami atandukanye: amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (36,267), amashuri nderabarezi (3,829), ibaruramari (3,893), Associated Nursing Program (439), ndetse n’ubumenyi rusange (18,662) bazakora Project-Based Assessments (PBA) mu masomo ya Biology, Chemistry, na Physics. Ubu buryo ni bwo bwa mbere ibizamini bya pratique bizubakiye ku mishinga yateguwe n’abanyeshuri ubwabo.

Intore mu Ikoranabuhanga igisubizo cyo gusiragira kw’abaturage
TECHNOLOGY

Intore mu Ikoranabuhanga igisubizo cyo gusiragira kw’abaturage

Mu Itorero ry’Intore mu Ikoranabuhanga riri kubera i Nkumba, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bubaka igihugu, barwanya urwango, ibihuha n’abagoreka amateka y’u Rwanda.

Imijyi itandatu yo mu Buhinde iri mu 100 ya mbere ku isi mu kugira amafunguro meza, Mumbai iza ku mwanya wa gatanu
TECHNOLOGY

Imijyi itandatu yo mu Buhinde iri mu 100 ya mbere ku isi mu kugira amafunguro meza, Mumbai iza ku mwanya wa gatanu

Ubushakashatsi bwa TasteAtlas bwagaragaje imijyi 100 ifite amafunguro meza ku isi, harimo imijyi itandatu yo mu Buhinde. Mumbai yaje ku mwanya wa 5, iba iya mbere muri Aziya, ishimiwe cyane kubera amafunguro yo ku muhanda nka Vada Pav, Pav Bhaji, Bhel Puri na Ragda Pattice. Indi mijyi itanu yagaragaye ni Amritsar (43), New Delhi (45), Hyderabad (50), Kolkata (71) na Chennai (75).

U Rwanda rusaba ko uburyo bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga bwavugururwa.
TECHNOLOGY

U Rwanda rusaba ko uburyo bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga bwavugururwa.

Umunyamabanga uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Martin Ngoga, yasabye amahanga guhagurukira kurwanya amagambo y’urwango akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ayihishwa mu ndimi zititabwaho cyane cyangwa mu mvugo zicengwaho. Yabivugiye i Genève mu nama yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Urwango wizihizwa ku ya 18 Kamena, agaragaza ko ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano byorohereza urwango gukwira vuba kurusha ukuri.

Ese Ikoranabuhanga Rifite Ubushobozi bwo Guhindura Ubuzima bw’Abana?
TECHNOLOGY

Ese Ikoranabuhanga Rifite Ubushobozi bwo Guhindura Ubuzima bw’Abana?

Raporo ya UNICEF yasohotse ku wa 10 Kamena 2025 igaragaza ko internet n’ikoranabuhanga byabaye igice gikomeye cy’ubuzima bw’abana, aho 97% bafite internet mu ngo zabo kandi benshi bayikoresha amasaha agera kuri 4 ku munsi. Gusa, 7% by’abana n’ingimbi babaswe na internet, bikaba byateje impungenge kubera ingaruka zirimo kubangamira amasomo, umunaniro, guhura n’amakuru mabi no guhohoterwa kuri interineti.

Page 1
Next