All Articles

20 articles found

Impuruza kumuvuduko w’isi ukomeje kwiyongera
ENVIRONMENT

Impuruza kumuvuduko w’isi ukomeje kwiyongera

Abashakashatsi batangaje ko isi iri kwihuta mu kuzenguruka (rotation) kurusha ibisanzwe, ku buryo ku wa 29 Kamena 2022 umunsi wabaye iminota mike gito kurenza isaha 24. Impamvu z’ingenzi ziri gutera ibi harimo ihindagurika ry’isi, ubushyuhe buterwa n’imihindagurikire y’ikirere, kugabanuka kw’urubura, imiyaga y’inyanja, imbaraga za gravitational zituruka ku kwezi n’izindi nyenyeri, ndetse n’imihindagurikire yo mu nda y’isi.

Ese abakire baba batagira ibibazo? dore ukuri kwihishe inyuma y’amafaranga
OTHERS

Ese abakire baba batagira ibibazo? dore ukuri kwihishe inyuma y’amafaranga

Abakire nabo bahura n’ibibazo by’imitekerereze n’amarangamutima, harimo agahinda gakabije kazwi nka Depression, guhangayika no kumva bonyine nubwo baba bafite ibintu byose. Hari igihe umuntu agira amafaranga menshi ariko akabura amahoro yo mu mutima, akabura abo yizera cyangwa akumva nta muntu umukunze ku bwe, ahubwo bamukurikiranye kubera ibyo afite.

Menya Eliud Kipchoge ufatwa nk’umwami wa marathon ku isi
OTHERS

Menya Eliud Kipchoge ufatwa nk’umwami wa marathon ku isi

Eliud Kipchoge ni umunyakenya uzwi cyane nk’umwami wa marathon ku isi. Yavutse mu 1984, atsinda amarushanwa akomeye harimo imidali ya zahabu ya Olempike mu 2016 na 2020. Yanditse amateka mu 2019 yiruka marathon mu gihe kitageze ku masaha abiri (1:59:40), anashyiraho rekodi yemewe ku isi mu 2022 i Berlin (2:01:09). Azwiho ikinyabupfura, kwiyizera n’ubwitange, akaba icyitegererezo cy’urubyiruko. ibikorwa bye byamuhesheje icyubahiro mpuzamahanga harimo n’ishimwe rikomeye rya Nike.

Trump yongereye imisoro ku bicuruzwa biva muri koreya y'Epfo n’Ubuyapani
INTERNATIONAL

Trump yongereye imisoro ku bicuruzwa biva muri koreya y'Epfo n’Ubuyapani

Perezida Donald Trump yatangaje ko imisoro ku bicuruzwa biva muri Koreya y’Epfo n’Ubuyapani izazamuka ikagera kuri 25%, ikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Kanama 2025. Ibi bije nyuma y’agahenge k’iminsi 90 yari yaratanze kugira ngo habeho ibiganiro. White House yavuze ko n’ibindi bihugu bizandikirwa, Trump akomeza gukoresha imisoro nk’igitutu mu biganiro by’ubucuruzi, nubwo bishobora kongera umwuka mubi mu bucuruzi mpuzamahanga.

Umukecuru yajyanye n’umuhungu we muri honeymoon
INTERNATIONAL

Umukecuru yajyanye n’umuhungu we muri honeymoon

Inkuru ya Wall Street Journal igaragaza ko hari abashakanye bashya bahitamo kujyana n’ababyeyi babo, cyane cyane ba nyina, muri honeymoon yabo, bikitwa familymoon.

Yapfuye amaze gutanga ubutumwa ku muryango we.
INTERNATIONAL

Yapfuye amaze gutanga ubutumwa ku muryango we.

Jeff Ramsey w’imyaka 61 yapfiriye mu mwuzure wabereye i Kerrville muri Texas nyuma yo kugaragaza ubutwari n’urukundo rudasanzwe. Mbere yo gutwarwa n’amazi, yahamagaye abana be abaha ubutumwa bwa nyuma bwo kubasezera no kubabwira ko abakunda, anarokora abandi bantu bari kumwe.

Linda Yaccarino yeguye ku buyobozi bwa X, urubuga rwa Elon Musk, nyuma y’imyaka ibiri.
INTERNATIONAL

Linda Yaccarino yeguye ku buyobozi bwa X, urubuga rwa Elon Musk, nyuma y’imyaka ibiri.

Linda Yaccarino yeguye ku mwanya wa CEO wa X nyuma y’imyaka ibiri ayoboye uru rubuga rwa Elon Musk. Yari yaraje gufasha kugarura abamamaza no kunoza imikorere y’ubucuruzi, ariko bivugwa ko yahuye n’imbogamizi zo guhuza icyerekezo cye n’imiyoborere ya Musk. Kwegura kwe kongereye urujijo ku hazaza ha X, mu gihe Musk ashobora kongera kuyobora uru rubuga by’agateganyo.

Ese guha impano uwukunda bivuze iki mu rukundo?
OTHERS

Ese guha impano uwukunda bivuze iki mu rukundo?

Mu rukundo, impano ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana kwitabwaho n’urukundo rutekerejweho. Si igiciro cyangwa ubwinshi bwayo bifite agaciro, ahubwo ni igitekerezo n’umutima biba biyihishe inyuma. Impano nto ishobora kuvuga byinshi kurusha amagambo menshi. Guha impano uwukunda byerekana ko umwibuka, umwitaho, kandi umuha agaciro. Ntibigomba kuba ku minsi yihariye gusa, ahubwo biba byiza iyo bitanzwe ku gihe icyo ari cyo cyose, biturutse ku mutima. Ku bantu bamwe, impano ni imwe mu ndimi z’urukundo (love languages) zibafasha kumva ko bakunzwe.

Ibyo wamenya ku rumuri rwa telefoni n’amaso yawe
HEALTH & FITNESS

Ibyo wamenya ku rumuri rwa telefoni n’amaso yawe

Urumuri rwa telefoni rushobora kunaniza amaso no kugabanya ibitotsi, abaganga bakaba basaba gukoresha night mode no gufata akaruhuko k’iminota 20

Megan Blain yagaragaje ingaruka uruhu rwe ruri kugira kubwo gukoresha sunbeds
HEALTH & FITNESS

Megan Blain yagaragaje ingaruka uruhu rwe ruri kugira kubwo gukoresha sunbeds

Umukobwa w’imyaka cumi n’umunane witwa Megan Blain wo mu Bwongereza yagaragaje ingaruka zikomeye z’uburwayi bw’uruhu nyuma yo gukoresha kenshi imashini zongera ibara ry’izuba bita sunbeds n’inshinge zihindura uruhu. Nubwo yatangiye kugaragaza utubumbe n’uduce twahinduye ibara bishobora kuvamo kanseri y’uruhu uyu mukobwa yemeye ko byamubereye nk’imbata ku buryo kugabanya inshuro abikora bimugora cyane. Inzego z’ubuzima nka Cancer Research UK ziburira abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda izi mashini kuko zongera ibyago byo kurwara melanoma ari yo kanseri y’uruhu yica vuba bityo bakagirwa inama yo gukoresha uburyo bw’amavuta yizewe atangiza umubiri.

Iyo bavuga ko u Rwanda ari “landlocked”, baba bashaka kuvuga iki?
POLITICS

Iyo bavuga ko u Rwanda ari “landlocked”, baba bashaka kuvuga iki?

Ijambo landlocked risobanura igihugu kidafite inkombe y’inyanja, nk’u Rwanda, rutwara ibicuruzwa byarwo runyuze mu byambu by’ibindi bihugu nka Kenya na Tanzania. Nubwo ibi byongera igiciro cy’ubwikorezi, si imbogamizi ikomeye ku iterambere. U Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere imihanda, indege n’imishinga ya gari ya moshi kugira ngo rwiyungure n’isi, bityo kuba landlocked ntibibe imipaka ku iterambere ahubwo bibe amahirwe yo gushaka ibisubizo bishya.

Urugendo rwo guhinduka umufundi intambwe itangirira ku buyede
BUSINESS

Urugendo rwo guhinduka umufundi intambwe itangirira ku buyede

Umuntu ushaka kuba umufundi w’umwuga ashobora gutangira nk’umuyede, akiga ubufundi binyuze mu gukora no kwitegereza abafundi bafite uburambe. Kwifashisha YouTube, kwiyandikisha mu mahugurwa ya TVET cyangwa VTC, no gushaka stage bifasha kwiyungura ubumenyi no kubona icyemezo. Gutangira kugura ibikoresho by’ibanze bituma umuntu yizerwa kandi akigirira icyizere. Ubwubatsi ni umwuga w’icyubahiro wubaka igihugu n’ejo hazaza, kandi uwutangira hasi afite ishyaka, kwicisha bugufi n’umwete ashobora kugera ku ntsinzi ikomeye.

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, bamaze kugera mu ikipe y’abato ya Bayern Munich.
SPORTS

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, bamaze kugera mu ikipe y’abato ya Bayern Munich.

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, batoranyijwe mu bazaba bagize ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19, nyuma yo gutsinda ijonjora. Bagiyeyo kwinjira mu irerero (Academy) rya Bayern Munich mu Budage, rifasha iyi kipe kuzamuramo abakinnyi bakiri bato. Ibi ni intambwe ikomeye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko bifungura amahirwe ku bakinnyi b’abato bafite impano, bikazamura ireme ry’amakipe y’abakiri bato ndetse bikarinda ejo hazaza h’umupira w’igihugu. Iyi gahunda iri mu masezerano y’imyaka itanu u Rwanda rwasinyanye na Bayern Munich mu 2023, azageza mu 2028, agamije kwamamaza ubukerarugendo no guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Umuyobozi wa NATO yatanze impuruza ku ntambara ya gatatu y’isi
POLITICS

Umuyobozi wa NATO yatanze impuruza ku ntambara ya gatatu y’isi

Mark Rutte, umunyamabanga mukuru wa NATO, yavuze ko isi ishobora guhura n’intambara ya gatatu y’isi niba Ubushinwa bwatera Taiwan n'Uburusiya bukagira ibitero ku bihugu bya NATO, asaba kongera ingengo y’imari y’ubwirinzi no gukaza ubufatanye mpuzamahanga.

urwanda rugiye kwizihiza imyaka25 yihuzwa ry’ubutegetsi kuva (2000–2025)
POLITICS

urwanda rugiye kwizihiza imyaka25 yihuzwa ry’ubutegetsi kuva (2000–2025)

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimiye abaturage uruhare bagize mu rugendo rwo guteza imbere imiyoborere ishingiye kuri bo, kuva u Rwanda rwatangira gahunda y’ihuzwa ry’ubutegetsi (decentralisation) mu mwaka wa 2000. Mu 2025, u Rwanda rwizihije imyaka 25 iyi gahunda imaze, ikaba yaragize uruhare runini mu kwegereza abaturage serivisi no kubaha amahirwe yo kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere. MINALOC yagaragaje ko muri iyi myaka 25 habayeho intambwe ikomeye zirimo kongera uruhare rw’abaturage mu myanzuro ifatwa, kunoza serivisi ku nzego z’ibanze, gushyira imbere urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, no guteza imbere ibikorwa remezo n’iterambere rishingiye ku bukungu n’imibereho myiza. Minisiteri yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare rufatika mu miyoborere n’iterambere kugira ngo igihugu gikomeze kwiyubaka no gutera imbere.