All Articles
20 articles found
i Ndora ntibazongera gutegereza igihe cy'imvura: Abahinzi ba Ndora bungutse uburyo bwo kuhira
Umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba watashywe i Ndora uzafasha abahinzi kuhira hegitari 12 bakoresheje amazi abikwa muri damsheet ifite ubushobozi bwa 2,500m³, bityo bongere umusaruro kandi bahinge ibihe byose by’umwaka.
Abantu Bongeye Gusubira ku Kwezi Nyuma y’imyaka irenga 50
Ku wa 1 Mata 2026, ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iby’ikirere, NASA, cyanditse amateka mashya gitangiza urugendo rwa Artemis II, rugamije gusubiza abantu mu rugendo rugana ku Kwezi nyuma y’igihe kirekire cyane.
Amadini y’isi urugendo rwo gusobanukirwa imyemerere y’abatuye isi Episode 3
Iyi episode igaruka ku madini n’imyemerere itandukanye ikomeje kugira uruhare mu mibereho y’abantu ku isi. Yerekana inkomoko y’aya madini, abayoboke bayo n’inyigisho yayo, agaragaza uburyo buri dini ryibanda ku mahame yo kubaho neza, kubahana no gushaka amahoro. Nubwo amadini atandukanye mu myemerere n’imigenzo, yose agamije gufasha umuntu gusobanukirwa ubuzima no kubana neza n’abandi.
Amadini y’isi urugendo rwo gusobanukirwa imyemerere y’abatuye isi Episode 2
Iyi episode igaruka ku yandi madini atandukanye akomoka cyane muri Aziya n’ahandi ku isi, igasobanura inkomoko yayo n’inyigisho zayo. Yerekana uko ayo madini ashingiye ku mahame yo kubaho mu mahoro, kubahana no kubungabunga umuco, nubwo atandukanye mu myemerere.
Nitemera ibiganiro, izahura n’ingaruka zikomeye
Donald Trump yongeye gusaba Iran kugirana ibiganiro n’United States bigamije guhagarika intambara, ayiburira ko kutabyemera bizayiviramo ingaruka zikomeye. Nubwo Amerika ivuga ko Iran ishaka amasezerano, Tehran yo irabihakana kandi yanenze umugambi w’amahoro wa Amerika.
HE Paul Kagame ashimangira ubumwe n’iterambere mu ba Islam
HE Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rushyize imbere ubumwe n’uburinganire mu madini yose, ashimangira ko nta Munyarwanda uhezwa. Yibukije abayisilamu ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gukorera hamwe n’abandi. Yanavuze ko amategeko agenga amadini agamije kurinda abaturage no guteza imbere imiyoborere myiza. Iyi nama yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kubaka igihugu gishingiye ku bufatanye n’ubwuzuzanye bw’abaturage bose.
Amadini y’isi urugendo rwo gusobanukirwa imyemerere y’abatuye isi
Iyi episode igaruka ku madini n’imyemerere itandukanye ikomeje kugira uruhare mu mibereho y’abantu ku isi. Yerekana inkomoko y’aya madini, abayoboke bayo n’inyigisho yayo, agaragaza uburyo buri dini ryibanda ku mahame yo kubaho neza, kubahana no gushaka amahoro. Nubwo amadini atandukanye mu myemerere n’imigenzo, yose agamije gufasha umuntu gusobanukirwa ubuzima no kubana neza n’abandi.
Amadini y’isi urugendo rwo gusobanukirwa imyemerere yabatuye isi
Iyi nkuru igaruka ku madini n’imyemerere bitandukanye biri ku isi, igasobanura inkomoko yabyo, aho bikunze kuboneka n’inyigisho byubakiyeho. Igaragaza uko aya madini agira uruhare mu mibereho y’abantu n’uko, nubwo atandukanye, ahurira ku gushaka ibisobanuro by’ubuzima n’intego yabwo.
Hatangijwe amasomo ya Advanced Diploma mu by’indege na Logistics muri Kigali College
Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'uburezi Claudette Irere yatangije amasomo mashya ya Advanced Diploma mu by’indege na Logistics muri Kigali College, agamije gutegura abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Inoti zishaje zahawe amezi 12 yo kuzihindura mbere yo guta agaciro
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inoti zimwe (500, 1000, 2000 na 5000 Frw zasohotse mu myaka itandukanye) zizata agaciro tariki ya 1 Werurwe 2027, bityo abaturage bagasabwa kuzihinduza mbere y’iyo tariki.
RP Kigali College yakiriye Career Fair inatangiza Alumni Association hagamijwe kongera isano n'isoko ryumurimo
Ku wa 19 Werurwe 2026, ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali (RP Kigali College) ryakiriye ku mugaragaro umunsi wa Career Fair wanahuriranye no gutangiza umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri (Alumni Association),ibi byabaye intambwe ikomeye mu gukomeza guhuza uburezi, abikorera n’abarangije amasomo.
Isi yaba imeze ite mu gihe Izuba ryaba ridahari?
Izuba rifite uruhare runini mu kubaho kw’Isi n’ibiyiriho byose. Riboneka ritanga urumuri n’ubushyuhe bituma ubuzima bushoboka..
Umubyeyi ubusobanuro bw’urukundo nyakuri
Urukundo nyakuri rugaragarira cyane mu rukundo rw’umubyeyi, kuko rugaragazwa mu bikorwa aho amagambo adahagije. Umubyeyi yitanga atizigamye, ahora hafi y’umwana mu bihe byose, amurinda, amwumva kandi amuhumuriza. Uru rukundo rutangira umwana akivuka, rukubakira ku kwihangana, impuhwe n’ubwitange, rukaba inkingi y’imibereho ya muntu.
Impamvu impeta y’abashakanye yambarwa ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso
Kwambara impeta y’abashakanye ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso ni umuco ufite imizi mu mateka ya kera n’imyemerere itandukanye. Watangiriye mu Misiri ya kera binyuze mu gitekerezo cya “vena amoris”, cyizeraga ko uwo rutoki ruhuzwa n’umutima, bikaba ikimenyetso cy’urukundo ruhoraho. Uyu muco wakwirakwijwe n’Abaroma n’Abagriki, nyuma wemerwa cyane mu Bukirisitu bwo mu Burayi bwo mu kinyejana cya 11 n’icya 12, aho impeta yabaye ikimenyetso cy’isezerano ryera ry’abashakanye.
Burya puwavuro ntizikora nk’ibirungo gusa
Puwavuro (Bell pepper/Poivron) ni imboga zikura ku giti kigufi, zigira amabara atandukanye nk’icyatsi, umutuku n’umuhondo bitewe n’uko zakuze. Ziribwa mbisi cyangwa zitetse, zikungahaye kuri vitamin C na A bifasha umubiri n’amaso, zirimo fibre ituma igogora rikora neza kandi zongera uburyohe n’impumuro mu mafunguro.
Wigeze gufatirwa muri Yellow Box? Dore amakosa abashoferi benshi bakora batabizi
Mu mujyi wa Kigali hashyizweho Yellow Box Junction mu rwego rwo kugabanya umuvundo no kunoza imigendere y’imodoka. Ni agace k’umuhanda kagaragazwa n’imirongo y’umuhondo aho imodoka zitemerewe guhagarara keretse niba inzira igana aho ujya ifunguye.
Dore uko abantu batandukanye bumva inkomoko cyangwa icyerekezo cy’ubuzima
Iki gitekerezo kigaragaza ko ubuzima bushobora gusobanurwa mu buryo butandukanye: nk’ingaruka z’amahitamo yacu, amahirwe, cyangwa gahunda y’ikirere n’Imana.
Indimi 5 zivugwa cyane ku Isi
Isi ifite indimi zirenga 7,000, ariko hari izivugwa cyane ku isi. Indimi 5 zikomeye cyane, hashingiwe ku mubare w’abazivuga, ni izi: Icyongereza (English): gikoreshwa n’abasaga miliyari 1.5, kikaba ururimi mpuzamahanga mu bucuruzi, siyansi, ikoranabuhanga n’itangazamakuru. Igishinwa (Mandarin Chinese): kivugwa n’abasaga miliyari 1.1, cyane mu Bushinwa, Taiwan na Singapore. Igihinde (Hindi): kivugwa n’abantu barenga miliyoni 600, cyane mu Buhinde na Nepal. Icyesipanyolo (Spanish): kivugwa n’abasaga miliyoni 500, cyane muri Amerika y’Epfo, Amerika yo Hagati
Sultan Kösen: Inkuru y’umuntu muremure kurusha abandi ku isi
Sultan Kösen wo muri Turukiya azwi nk’umuntu muremure ku isi, afite metero 2.51 z’uburebure, kubera indwara ya gigantism. Uburebure bwe bwamuhaye icyamamare ariko bwamuteje ibibazo mu buzima bwa buri munsi nko kubona imyambaro, inkweto cyangwa intebe zimukwiriye. N’ubwo ahura n’imbogamizi, ahora yishimye, akunze gusetsa no gukina, akakira imiterere ye idasanzwe kandi agatanga ibyishimo ku bandi. Inkuru ye itwigisha ko umuntu ashobora kugira impano cyangwa imiterere idasanzwe, akayibyaza umunezero n’icyizere, n’ubwo atabaho mu buzima bworoshye.